Bugesera: Uruganda rwari rufashwe n’inkongi y’umuriro habura gato
Mu gitondo cyo kuri iyi wa gatatu tariki 16/07/2014, uruganda Cristal Bottling Company rukora imitobe, amazi ndetse n’imiheha ruherereye mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera rwari rufashwe n’inkongi y’umuriro ariko umuriro bawuzimya utarafata amazu.
Uwo muriro ngo waturutse ku bana babiri binjiye mu gipangu cy’uruganda batwika imyanda ya pulasitike yari iharunze. Iyo myanda ngo ubusanzwe bayijyana mu Bushinwa igashongeshwa igakorwamo ibindi bikoresho bya pulasitike.
Ku bw’amahirwe, abakozi b’uruganda ndetse n’abaturage batabariye hafi umuriro bawuzimya utarafata amazu. Ibyangiritse ngo bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 20 ariko abana batwitse uwo muriro bafashwe bashyikirizwa polisi; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’uruganda Cristal Bottling Company.
Umwe mu babibonye biba avuga ko hari mu masaha ya saa tatu za mu gitondo cyo kuwa 16/7/2014, ngo abo bana bari baragiye ihene umwe afite imyaka 16 y’amavuko undi afite imyaka 14 y’amavuko basimbutse igipangu cy’uruganda bajyamo imbere noneho bajya aho bamena imyanda y’uruganda bahita bafata ikibiriti maze batangira gutwika iyo myanda.
Yagize ati “babonye ko umuriro ubaye mwinshi niko guhita biruka maze abazamu babirukaho barabafata, nibwo umuriro wahise utangira gutwika ahantu hose maze abakozi baba barasohotse batangira kuzimya bafatanyije n’abaturage”.
Kamanzi Charles ni nyiri uruganda akaba n’umuyobozi wa CRYSTAL BOTTLING CO. LTD avuga ko iyo hataba imodoka zifite amazi inzu z’uruganda zose ziba zahiye zigakongoka.
Ati “uwo muriro wari ufite ubukana budasanzwe, kubera n’izuba wirukaga cyane. Ibyo abo bana batwitse ni ibiba byarasagutse mu ruganda ariko turongera tukabitunganya tukabyohereza mu gihugu cy’Ubushinwa maze bigakorwamo amacupa ariyo dushyiramo amazi n’ama jus ducuruza”.
Uyu mugabo aravuga ko ibyahiye bifite agaciro kari hagati ya miliyoni 20 na 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kugeza ubu abo bana bajyanwe kuri stasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera kugirango babashe gutanga amakuru ya nyayo.
Polisi ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko iperereza rigikorwa kugirango hamenyekane neza icyateye bariya bana kurira igipangu bakajya gutwika abyo bisigazwa byo mu ruganda; nk’uko bisobanurwa na Supt. Vandama Victor umuyobozi wa polisi mu karere ka Bugesera.
Hagati aho indi nkongi y’umuriro yagaragaye mu gishanga cya Nyabugogo ariko yo icyayiteye ntikiramenyekana.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
imana ishimwe ubwo ntacyo wangirije ariko kandi hafatwe ingamba zihamye zo kurinda iyi miriro kuko ubwo turi mu gihe cy;izuba umuriro uba ukaze cyane