Bugesera: Umuturage yakoze umuhanda wa kaburimbo abera urugero abandi

Umuturage wo mu mudugudu wa Rugarama II mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, arangije gukora umuhanda wa kaburimbo ureshya na metero 500 (1/2 cya kilometero imwe), akavuga ko yari agamije kunganira Leta mu ngengo y’Imari ikoresha mu gukora imihanda, bituma n’abaturanyi bamureberaho biyemeza gukomerezaho.

Umuhanda wakozwe na Rurangirwa
Umuhanda wakozwe na Rurangirwa

Rurangirwa Wilson bakunda kwita Salongo, avuga ko kuva ku muhanda mukuru wo mu Mujyi wa Nyamata agana iwe ngo bitari bigishoboka, kuko umuhanda wo muri karitiye wari waracukutse urimo ibinogo, ndetse waramezemo imiyenzi n’ibyatsi byitwa kateye.

Rurangirwa avuga ko hari abaturage bari bategereje ko Ubuyobozi bw’Akarere ari bwo buzabakorera imihanda yo muri uwo mudugudu, mu rwego rwo kurimbisha Umujyi, ariko ngo iyo myumvire ikwiye guhinduka.

Rurangirwa agira ati "Ntabwo jyewe nzategereza kuvuna Leta ngo izampe umuhanda, abantu banciye intege bambwira ko ayo mafaranga nari kuba narayubatsemo etaje, ariko urumva ni abacantege nyine".

Rurangirwa avuga ko uwo muhanda utamuhenze cyane, agakangurira n'abandi kunganira Leta
Rurangirwa avuga ko uwo muhanda utamuhenze cyane, agakangurira n’abandi kunganira Leta

Rurangirwa avuga ko uwo muhanda wamutwaye amafaranga agera kuri Miliyoni 50, akavuga ko utamuhenze cyane bitewe n’uko yawukoranye n’aba enjeniyeri bagenzi be ahemba make, kandi akaba yarakoresheje amikoro aciriritse.

Avuga ko hari Abanyarwanda babitse amafaranga menshi mu ngo zabo arimo gupfa ubusa, akabanenga kuba bafite ubushobozi bwo kunganira Leta ariko ntibabikore.

Nyuma y’ibyumweru bitatu Rurangirwa yari amaze akora uwo muhanda ubu wararangiye, ariko hari abaturanyi be na bo biyemeje kwegeranya amafaranga kugira ngo bawukomeze, bagende bawugeza buri wese aho atuye.

Uburyo bakoreshaga mu gushyushya godoro yo gushyira mu muhanda
Uburyo bakoreshaga mu gushyushya godoro yo gushyira mu muhanda

Uwitwa Mukantwali Mediatrice yabonye uwo muhanda ugeze kwa Salongo, ajya mu baturanyi be batangira kwegeranya amafaranga yo kuwukomeza, ku buryo abatuye muri uwo mudugudu ngo barimo gukangurirwa gukora imihanda yo muri karitiye.

Mukantwali agira ati "Twakuye isomo ku muturanyi wacu Salongo, ni jye washishikarije abantu kwegeranya amafaranga yo gukomeza uyu muhanda, kandi urabona ko n’uriya w’imbere twatangiye kuwumenamo igitaka cya latelite, ejo tuzakomerezaho n’ibindi".

Muri karitiye Salongo na Mukantwali batuyemo, ubu imodoka ngo basigaye bazicyura mu ngo zabo, nyamara barazicumbishaga mbere y’uko umuhanda uhagera.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, ashimira muri rusange abaturage barimo gufatanya na Leta mu kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda, ibibuga by’umupira cyangwa amashuri, ko barimo kujyana n’umurongo Leta y’u Rwanda yihaye wo kwigira.

Abandi baturage bahise biyemeza gukomerezaho
Abandi baturage bahise biyemeza gukomerezaho

Mutabazi yagize ati "Ntabwo ibintu byose bazabihabwa, ni yo mpamvu dushimira abo bose barimo gufatanya na Leta byaba ibikorerwa mu muganda cyangwa ahandi".

Biyemeje kugendera ku rugero rwiza rwa Rurangirwa
Biyemeje kugendera ku rugero rwiza rwa Rurangirwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

SALONGO AFITE GAHUNDA PE! ATANZE URUGERO RWIZA,NATWE TWESE TUREBEREHO.

Pastor Harerimana jD 0783023349 yanditse ku itariki ya: 20-05-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka