Bugesera: Umushoramari yatorotse nyuma yo kubura amafaranga yo guhemba abakozi

Umushoramari witwa Uwineza Jean de Dieu wakoraga ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi ndetse akaba yari afite n’ibagiro rya kijyambere mu mujyi wa Nyamata, yaburiwe irengero nyuma yo kugenda atishyuye abamukoreraga ndetse n’abamugemuriraga ibikoresho bitandukanye.

Abakozi bamukoreraga mu bikorwa by’ubworozi bw’inkoko n’ingurube ndetse n’ubucuruzi mu murenge wa Nyamata baravuga ko we n’umuryango batakibarizwa mu karere ka Bugesera kuva kuri uyu wa kane tariki ya 13/11/2014.

Abo bakozi bagira ati “ubwo twageraga mu kazi nk’uko bisanzwe twatunguwe no kumva haje umumotari atubwira ko atakihabarizwa aho kuko ngo yimutse mu rukerera kandi uwo mu motari akaba yabashije gutwara bamwe mu bo mu muryango we”.

Ubwo abo bakozi bakaba bahise babimenyesha ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamata nabwo butangira kumushakisha ariko kugeza n’ubu akaba ataraboneka.

Intandaro y’ibura ry’uyu mushoramari ni ukutishyura abakozi yakoreshaga ndetse n’ ikibazo cyo kutishyura amafaranga y’impu yabazaga kubagira mu ibagiryo rye ryitwa COADIBU LTD ndetse n’abamugemuriraga ibikoresho bitandukanye aho yagiye abaha sheke zitazigamiwe.

Abafitanye ikibazo n’uyu mushoramari bari bakigejeje mu buyobozi bw’akarere ka Bugesera maze yemera kukirangiza bitarenze kuwa kane tariki ya 13/11/2014, bakaba bamushatse baramubura nibwo bagiye iwe basanga yimutse n’umuryango we ndetse nta kintu na kimwe kiri mu rugo iwe, dore ko n’ibyo yororaga birimo inkoko n’ingurube byo byari yarabijyanye kera.

Kugeza ubu abakozi yakoreshaga ndetse n’abo bamugemuriraga inka n’ibikoresho bitandukanye bahise bageza ikibazo cyabo kuri polisi ikorera mu karere ka Bugesera.

Polisi itangaza ko imaze kwakira abakozi bagera hafi 30 yakoreshaga atishyuye ndetse n’abamugemuriraga ibikoresho bitandukanye bagera mu 10 kandi bakaba bakiza. Mu kugereranya niho ihera ivuga ko arimo imyenda irenga miliyoni 40 ku bamaze kubarurwa n’ubwo hari abakiza gutanga ikirego.

Telefoni ye igendanwa nticamo gusa iy’umugore we yo iracamo ariko ntayitabe. Ubuyobozi bwa Polisi mu ntara y’uburasirazuba buravuga ko bugikurikirana ibura rye, gusa abaganaga ibagiro rye bakaba bahise basubira aho babagiraga mbere mu ibagiro rishaje.

Uyu mushoramari Uwineza yari aherutse guhembwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera kubera ibikorwa yashoye mu karere byahaye abaturage batari bake akazi.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 2 )

akarere gaha ibihembo bihemu?ubwo se urumva hatarimo ikibyihishe inyuma?buriya hari abantu bahora bahembwa ntacyo bakoze , aruko gusa baba bakorana n’inzego z’ubuyobozi bwa munzwe na ruswa izo zibahemba mu rwego rwo kunijisha ngo bakora neza, uyu mugabo arazwi yabaye numusirikare wipeta rya officer, akaba numuhungu wa nyakwigendera cOLONEL KANYARENGWE!!!!!mushakishe neza amakuru ye....

philadelphie yanditse ku itariki ya: 17-11-2014  →  Musubize

uyu muntu byabnze bikunze afite imitungo kuko ntiwajya gukoresha abantu gutyo udasfite aho utaha kandi udasfite nibindi bintu utunze ubuyobozi bugafashe aba baturage rwose kuko rubanda ntago rwajya kihababarira hejuru yabantu babahemu nkaba

karengera yanditse ku itariki ya: 14-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka