Bugesera: Umukozi wa Sacco arashakishwa akekwaho gutorokana amafaranga arenga miliyoni 7
Umukozi w’ikigo cy’imari cyo kubitsa no kugurizanya “Umurenge SACCO” cy’Umurenge wa Kamabuye mu Karere ka Bugesera, arashakishwa akekwaho gutorokana amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni 7 y’abanyamuryango.
Murwanashyaka Oscar, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamabuye avuga ko uyu mukozi witwa Nsengimana Xavier wari ushinzwe kwakira abagana SACCO babitsa cyangwa babikuza (Cashier) yatorotse mu ijoro ryo ku wa 19 Gicurasi 2015 nyuma yo gufatwa na polisi ikamufunga.
Yagize ati “Abagenzuzi baje kugenzura muri Sacco Kamabuye maze basanga hari amafishi agera kuri 35 yabikijweho amafaranga agera kuri miliyoni 7 n’ibihumbi 208 ariko akaba atagaragara mu isanduka ya banki. Nibwo yahise atabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ariko ahita atorokera kuri polisi aho yarafungiye”.

Murwanashyaka avuga ko amafaranga yibwe atazwi neza ariko hakaba hashyizweho itsinda ry’abagenzuzi kugira ngo ricukumbure neza amafaranga uwo mukozi yarigishije.
Uyu muyobozi kandi arabwira abaturage ko batagomba kugira ubwoba kuko amafaranga yabo acunzwe neza, ndetse ko nayo yibwe azagaruzwa nta kabuza.
Ati “Abaturage ntibagire ubwoba bwo kubitsa cyangwa kubikuza kuko amafaranga arahari, kandi n’uwo mukozi wayatwaye mu minsi mike azaba yatawe muri yombi maze akayagarura”.
Hagati aho polisi itangaza ko uwo mukozi arimo gushakishwa kandi iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uburyo yatorotse.
Ibaruwa Kigali Today ifitiye kopi iragaragaza ko inama y’ubutegetsi ya SACCO Kamabuye yandikiye ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) kibasaba kuza gukora igenzura kuko babonaga hari ibitagenda neza.
Sacco Kamabuye iri mu zakoraga neza mu Karere ka Bugesera kuko n’abayobozi bayo baje kubihererwa igihembo, ndetse ni yo ya mbere mu Bugesera yabashije kwiyubakira inzu yo gukoreramo iva mu bukode.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Umutype yarigurukanye rero, baramukurahe ubu ntiyibereye kampala. Ariko bitubeshya uyu mugambi nta kuntu na manager atawurimo, gewe ndi perezida wa ngenzuzi mwimwe muri sacco zo mu bugesera, iyo barangije akazi hakorwa controle buri mukozi wese agira igitabo yuzuzamo ibyakozwe, ni gute cashier ahabwa amafaranga yo guha abaturage byumvikane ko hari nari bwinjire, nigute manager atareba ibyakozwe ku mafishi ngo abihuze n’ibyanditse mu bitabo ndetse ngo anabihuze n’amafaranga bafite liquide, bituragira bose babiziranyeho.
uyu muntu ntabwo yigeze afungirwa kuri polisi uwanditse inkuru akore iperereza neza, niba aribyo Wabwiwe bakubeshye. jye ntuye i Kamabuye ndibizi neza, yahamagawe na Polisi ageze kumurenge ataranabazwa yahise abura. yatorokeye kumurenge wa Kamabuye aho Polisi akorera ariko ntabwo yigeze afungwa. Umyamakuru ndakugira inama yo kuzajya ugenzura inkuru uhawe. ese polisi warayibajije bakubwirako uwo muntu yabatorotse aho yarafungiwe koko?