Bugesera: Umuhanda uhuza umurenge wa Mwogo n’uwa Nyamata wafunzwe kubera umwuzure
Umuhanda uhuza umurenge wa Mwogo n’uwa Nyamata kubera ko igishanga unyuramo cyarengewe n’umwuzure, mu rwego rwo gukumira impanuka z’amazi zatwara ubuzima bw’abaturage bambukira muri uwo muhanda.
Mu nama y’umutekano itaguye y’aka karere yanafatiwemo ingamba zo gufunga uwo muhanda yabaye kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Louis Rwagaju, yasabye abaturage kwirinda guca muri iyo myuzure bagakoresha izindi nzira itateza ibibazo.
Yagize ati: “Uyu muhanda uzakorerwa inyigo ukazakorwa ku buryo utongera kurengera n’amazi”.
Uretse no kuba yatumye umuhanda wa Nyamata-Mwogo utaba nyabagendwa, hari n’imyaka y’abaturage yarengewe mu gishanga cya Murama gihuza imirenge ya Nyamata, Ririma, Juru na Mwogo.
Rwagaju Louis yavuze ko abagize inama y’umutekano itaguye y’akarere ka Bugesera basuye aho iyo myuzure yarengeye ibishanga, cyane cyane ibikikije umugezi w’Akagera, hagati ya Bugesera n’akarere ka Kicukiro.

Abaturage baragirwa inama yo kutambuka amazi, uyu muhanda nawo wafunzwe.
Muri ako gace niho uwo mugezi watannye mu nzira yawo isanzwe ukarengera ibishanga biwukikije, ugateza n’imyuzure mu muhanda wambuka mu murenge wa Nyamata ujya mu murenge wa Mwogo.
Uyu muhanda wakozwe mu gishanga gisanzwe kirimo urufunzo, ariko amazi arawurengera kuko utigiye hejuru.
Abaturage bakoresha uwo muhanda basaba ko ubuyobozi bwabagoboka umuhanda ukongerwamo itaka ntiwongere kurengerwa n’amazi, nk’uko bitangazwa na Emmanuel Mwiseneza atuye mu murenge wa Mwogo.
Abagize inama y’umutekano mu karere ka Bugesera bamaze gusura ibishanga no kubona ko bimwe byarengewe n’imyuzure, bafashe n’umwanzuro wo kubuza abaturage kongera kwambuka mu gishanga cya Karambi kiri hagati ya Nyamata na Mwogo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|