Bugesera: Ubukangurambaga buke butuma ababyeyi batandikisha abana babo

Ubukangurambaga bucye ku baturage no gucibwa amande mu gihe umubyeyi yarengeje iminsi 15 atandikishije umwana, ni byo biri ku isonga mu gutuma ababyeyi batandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere mu karere ka Bugesera.

Uwitwa Mukamunana Venancie wo mu murege wa Ruhuha agira ati: “Nagiye kumwandikisha barambwira ngo iminsi yararenze ko ngomba gutanga amande y’ibihumbi bibiri kuko ntari nyafite mahise njyenda none ubu umwana ntiyanditse ubu afite imyaka hafi umunani”.

Mutabazi Aloys we avuga ko kubera ko umugore we nyuma yo kubyara yatinze kwa muganga iminsi yararangiye niko kubanza gushaka ubwisungune mu kwivuza bw’umwana kuko n’ubundi yari aziko bazamuca amande kuko yari yararengeje iminsi bitamuturutseho.

Ngo kuva yamenye ko amande bacibwaga yavuyeho ubu agiye guhita amwandikisha.
Ngo kuva yamenye ko amande bacibwaga yavuyeho ubu agiye guhita amwandikisha.

Mu gihe ariko aba babyeyi batandikishije abana bavuga ibi; ababyeyi babandikishije bagaragaza akamaro kabyo, karimo no kongerera uburenganzira umwana mu muryango nk’uko bivugwa na Ngendahimana Paul.

Ati “kwandikisha umwana bituma agira uburenganzira ku mutungo bityo mu gihe cy’izungura bigatuma nta makimbirane aboneka mu muryango”.

Abayobozi bo mu nzego z’imidugudu bavuga ko ngo kuba igikorwa cyo gukurikirana abana cyarakorwaga n’abajyanama b’ubuzima gusa, naho ibyo kubandikisha bigakorwa n’umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge ari byo byatumaga iki gikorwa kitagerwaho uko bikwiye nk’uko bivugwa na Dusabe Christmas uyobora umudugudu wa Ruhuha II mu kagari ka Ruhuha.

Agira ati “gusa nyuma y’igihe gito twahawe inshingano zo kubikurikirana tugiye gushyiramo imbaraga kugira ngo ababyeyi bose bandikishe abana kuko n’amande bacibwaga ubu yakuweho”.

Kuba biri kugaragara ko ababyeyi batari kwitabira ibikorwa byo kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere; ni yo mpamvu umuryango PLAN RWANDA urengera uburenganzira bw’abana watangije ubu bukangurambaga mu mirenge igize akarere ka Bugesera.

Abaturage bari bitabiriye ari benshi ibiganiro bibakangurira kwandikisha abana babo.
Abaturage bari bitabiriye ari benshi ibiganiro bibakangurira kwandikisha abana babo.

Alice Rwema Ilibagiza, umukozi wa Plan-Rwanda avuga ko iki gikorwa batangije kigamije gushishikariza ababyeyi kubahiriza uburenganzira bw’umwana.

Agize ati “Kutandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere ni ukubuza umwana uburenganzira bwe burimo kutamenya amasano ye ndetse ugasanga umwana abayeho adafite aho abarirwa haba aho atuye, ndetse no ku babyeyi be, no mu gihugu”.

Rwema akomeza avuga ko kutandikisha umwana bishobora kumukururira ingorane zo kuba atabasha kubona ibyangombwa ibyo ari byo byose atabanje kugana mu nkiko, igihe ababyeyi be bapfuye ashobora no guhura n’ikibazo gikomeye cyo kutagira uburenganzira ku bijyanye n’izungura.

Alice Rwema Ilibagiza, umukozi wa Plan-Rwanda.
Alice Rwema Ilibagiza, umukozi wa Plan-Rwanda.

Iyo kandi umwana adafite icyangombwa cyemeza ko yanditswe mu gitabo cy’irangamimerere (acte de naissance) ngo ntashobora kubona icyangombwa icyo ari cyo cyose.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF bwagaragaje ko 63% by’abana mu Rwanda batanditse mu bitabo by’irangamimerere, gusa mu karere ka Bugesera abatanditse ni 52%.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka