Bugesera: UN WOMEN yahaye imfashanyo abirukanwe muri Tanzaniya ingana na miliyoni 16

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bagore (UN WOMEN) ryashyikirije akarere ka Bugesera imfashanyo igizwe n’imyambaro n’ibikoresho by’isuku bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 16 kugirango bihabwe Abanyarwanda birukanwe muti Tanzaniya batuzwe muri ako karere.

Iyo mfashanyo igomba gusaranganwa abantu 400, kandi ihabwa bose yaba abagore, abana cyaba abagabo.

Gahigi Eugene ni umwe mu Banyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya, arashima iyi mfashanyo n’uburyo bakiriwe muri rusange mu muryango nyarwanda, icyakora akagaragaza ko ubu aho bari bafite ikibazo cy’ibiribwa nyuma y’aho ibyo minisiteri ifite impunzi mu nshingano yari yabageneye by’amezi atatu bishize.

Bamwe mu birukanywe muri Tanzaniya biganjyemo abakecuru bakuze.
Bamwe mu birukanywe muri Tanzaniya biganjyemo abakecuru bakuze.

Yagize ati “ubu uretse kugobokwa n’abaturage ndetse n’abanyamadini ntabyo kurya dufite kuko ubu ntako duhagaze ahubwo tukaba dufasha abaturage n’ubuyobozi kutubonera ibyo kurya”.

Ikindi kandi abo Banyarwanda barasaba ko bafashwa mu gushakirwa icyo bakora kuko kuba baramenyereye gukora bakaba bahora bicaye nabyo bibadindiza kandi babonye icyo bakora byatuma batunga imiryango yabo badakomeza gutega amaboko ku bagiraneza babaha imfashanyo.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiragiye Priscille nawe yemera ko aba Banyarwanda bafite ikibazo cy’ibiribwa ariko kandi kikarushaho gukara kubera ko no mu baturage muri rusange muri aya mezi nta myaka iba yeze.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza aha umwe mubagenewe imfashanyo yatanzwe na UN WOMEN.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza aha umwe mubagenewe imfashanyo yatanzwe na UN WOMEN.

Ati “muri mwe ndashima abatangiye gushakisha icyo bakora buri wese nicyo ashoboye kuko ari umuco wacu kandi mwanakwegera abaturage mwasanze aha bakabaha ubuhamya kuko hari abatangiriye ku mafaranga make ariko babashije kwiteza imbere none bakaba bageze ahashimishije”.

Aba banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya ariko kandi nabo bashishikarizwa gukomeza gushakisha nabo ubwabo uburyo bakwigira, aho gutegereza imfashanyo, kandi nabo ngo ntibicaye harimo abatangiye kwishakishiriza imibereho.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka