Bugesera: Nyuma yo gusobanurirwa “Ndi Umunyarwanda” basabye guhura n’abo biciye muri Jenoside
Bamwe mu bafungiye muri gereza ya Ririma mu karere ka Bugesera barasaba ko bahuzwa n’imiryango y’abo biciye muri Jenoside bakabasaba imbabazi. Iki cyifuzo bagishyikirije intumwa za rubanda zabaganirije kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kuri uyu wa 22/01/2014.
Depite Kaboneka Francis ndetse na depite Mukarugwiza Annonciata nibo baganirije imfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Bugesera kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Bamwe mu bafungiye muri iyi gereza bemera ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakanabisabira imbabazi , ariko kandi ngo hari n’abagenda babohoka basaba ko bahuzwa n’imiryango biciye muri Jenoside bakayisaba imbabazi, abenshi ni abagaragaje ko bashyigikiye gahunda ya “Ndi Umunyarwanda “nk’uko bivugwa n’umwe muri abo bagororwa.
Yagize ati “ubu niteguye no gufasha bagenzi banjye kubohoka bakavuga ukuri ku mateka yaranze u Rwanda, bakikuramo ibintu by’amoko bakumva ko turi umuntu umwe kuko ibindi byagiye bizanwa n’abantu kubera inyungu bari bifitiye.

Undi yavuze ko agomba gushishikariza bagenzi be kumva ko batangira umurongo mushya wo kumva ko ari Abanyarwanda kandi akaba asaba imbabazi abo mu muryango we kuko yabatesheje agaciro.
Muri iyo gereza hagaragaye abakinangiye, ubona ko bikibagoye kuvugisha ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Kuri aba, depite Kaboneka Francis avuga ko hakwiye gukomeza kugirana ibiganiro n’abagororwa n’imfungwa kuri iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.
Ati “njye nsanga bakwiye kwitandukanya n’ibikorwa bibi bakoze muri Jenoside kandi bagaharanira ko uwo murage w’ikibi batawuraga ababakomokaho bagana gahunda ya ndi umunyarwanda”.

Gereza ya Rilima ubu ibarizwamo imfungwa n’abagororwa basaga 2600, muri abo abagera kuri 70% bafungiye kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
intambwe y’inyamibwa intambwe y’ubutwari intambwe yuzuye ubumuntu, ni ugusaba imbabazi ubikuye kumutima, nid umunyaranda ni umuti w’ibikomere by’umutima waburi munyarwanda, ndizera ntashidikanya ko bazasubira muri gereza bumva umutima wasubiye mugitereko baruhutse umutwaro bari bikoreye, ubundi bakore ibihano byabo batuje banezerewe bazagaruke muri societe bisanga bumvako igihe cyabo aricyo cyo gusubiza gaciro igihugu bamwe bahekuye
Kandi mbona tuzamamaza iyi gahunda n’’Isi yose ikayiyoboka bagasabana imbabazi bemeza babonana nka’abanyagihugu kuruta ko ari group cga ubwoko ubu n’ubu!!
Birashimishije ko hari intera imeze gutya mu Rda n’uburyo babashije kwitabira no kumva iyi gahunda ya ndi " umunyarwanda"
Iyi ni intera kandi igenda idufasha kwinjira muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunjye buhamye kdi mpamya ko buzaramba!!
Intambwe ishimishije, kuri aba bagororwa, dushyigikire inkingi y’ubumwe n’ubwiyunge ya " Ndi umunyarwanda"
ubundi erega iyi gahunda yakagombye kumwa nabahemutse bakica kuko irabaruhura cyane. reka twizere ko abayumvise bakabishyira mu bikorwa batazasanga harimo akamaro maze bagakira urwikekwe bahoragaho
Ndi umunyarwanda ni imwe mu nzira yo kubafasha komora ibikomere bibari ku mutima burya iyo uhishe ukuri nta mahoro ushobora kugira ariko ni byiza niba harimo abari kubyumva abo bazafasha abandi kuvugisha ukuri.