Bugesera: Inyubako y’ibiro by’akarere igiye gusubizwa ku isoko

Inyubako y’ibiro by’akarere ka Bugesera igiye gusubizwa ku isoko maze ipiganirwe kubashaka kurangiza imirimo yiyo nyubako, nyuma yaho rwiyemezamirimo ayitaye ntayuzuze biba ngombwa ko haseswa amasezerano.

Umwari Denise ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’akarere ka Bugesera aravuga ko rwiyemezamirimo yataye iyo nyubako imirimo yo kuyubaka igeze ku kigero cya 77%.

Inyubako y'akarere rwiyemezamiro yayitaye igeze aha.
Inyubako y’akarere rwiyemezamiro yayitaye igeze aha.

Agira ati “ Naho kwishyura bikaba byari bigeze ku kigero cya 74%. Ubu mu minsi mike iri imbere tuzahura na rwiyemezamirimo maze tubarane, niba hari ibyo atugomba abiduhe niba nawe hari ibyo tumugomba tubimuhe.”

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’akarere aravuga ko rwiyemezamirimo yagombaga kuba yarujuje inzu ku itariki ya 19/4/2015, iyo tariki ntiyayubahirije ndetse akarere kanamwongereyeho indi minsi ariko nabyo biramunanira.

“Ibyo turimo gukora byose turimo kubifashwamo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya leta (RPPA) kuburyo nta ngaruka nimwe tubona bizagira ku karere.”

Inyubako niyuzura izaba imeze gutya.
Inyubako niyuzura izaba imeze gutya.

Inama njyanama y’akarere nayo yagejejweho iki kibazo dore ko bari barasabye ko harebwa uburyo haseswa isoko kugirango imirimo yo kubaka ikomeze, nk’uko bivugwa na perezida w’inama njyanama Kabera Pierre Claver.

Ati “Bidusigiye isomo ko natwe uwo tuzajya duha isoko tuzajya tumuhozaho ijisho dukurikiranira hafi ibyo akora, kandi tureba raporo niba zihura nibyo yakoje ndetse na komisiyo ya njyanama iifitanye isano n’iryo soko ikazajya irikurikiranira hafi.”

Inyubako y’akarere ka Bugesera izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 1na miliyoni 50 n’ ibihumbi 722 na 650, yavuye ku ngengo y’imari y’akarere. Kuri ubu abakozi batanu b’akarere ka Bugesera ndetse na rwiyemezamirimo barimo gukurikiranwa n’urukiko ku idindira ry’iyo nyubako.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo Akarere ka Bugesera gakora neza hARI IBIBAZO SOCIAL BYINSHI BITAJYA BIKEMUKA NONE HIYIONGEREYEHO NO KUNYEREZA UMUTUNGO WA LETA BAHA ISOKO RWIYEMEZAMIRIMO UDASHOBOYE , BARANAGIZA NGO AKARERE KAKAMWONGERERA N’IMINSI YO GUKORA ITARI MU MASEZERANO ARIKO BIKABA IBYUBUSA..MAYOR WAHO AHORA YISOBANURA AVUGA NGO AMAKOSA YAGARAGAYE NTAZONGERA ARIKO BIKANGA BIKABA IBYUBUSA.....

kimberley yanditse ku itariki ya: 23-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka