Bugesera: Ikamyo yaciye ikiraro ikagwa mu ruzi rw’Akanyaru yarohowe

Ku isaha ya saa kumi z’igicamunsi cyo kuwa 15/10/2014 nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Benz yari yaciye ikiraro cya Rwabusoro ikagwa mu ruzi rw’Akanyaru yarohowe mu mazi.

Iyi kamyo yarohamye yari ikuye umucanga mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busoro iwujyanye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyarugenge bihana imbibi, yarohamye tariki ya 14/10/2014 ahagana saa kumi n’iminota cumi n’itanu z’umugoroba.

Aha iyi kamyo yari itangiye kuvanwa mu mazi.
Aha iyi kamyo yari itangiye kuvanwa mu mazi.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis avuga ko icyo kiraro cyafashaga mu buhahirane hagati y’abaturage bo mu ntara y’iburasirazuba ndetse n’iya majyepfo, bityo kugisana bikaba bigomba kwihutirwa.

Yagize ati “niyo mpamvu imirimo yo gusana icyo kiraro igomba kwihutishwa kugira ngo bidakomeza kubangamira abaturage mu kazi kabo ka buri munsi. Hagati aho ariko twashatse ubwato buto bugera kuri bune bugiye gufasha abaturage kwambuka amazi y’uruzi rw’akagera”.

Rwagaju avuga ko kwambuka mu bwato buto bizajya bitwara amafaranga 50 ku rugendo rumwe ku muturage uzajya ushaka kwambuka.

Avuga ko kandi ikigiye gukorwa ari ugusuzuma ibindi biraro bisigaye harebwa niba bidashobora guteza impanuka ndetse n’ahari ibishaje bikagerageza gusimbuzwa hakiri kare.

Hifashishijwe imashini kabuhariwe mu gukura iyi kamyo mu ruzi rw'akanyaru.
Hifashishijwe imashini kabuhariwe mu gukura iyi kamyo mu ruzi rw’akanyaru.

Umuyobozi w’Umurenge wa Nyarugenge, Nsengiyumva Charles, avuga ko icyo kiraro byibuze ku munsi cyanyuragaho imodoka nini ndetse n’into zigera kuri 50, ku buryo kidasanwe byabangamira abaturage.

Ati “Gitinze gutunganwa byabangamira cyane abaturage cyane cyane abakoreshaga iki kiraro mu buhahirane bw’imirenge ya Busoro na Nyarugenge, turasaba ko cyasanwa vuba”.

Iki kiraro cya Rwabusoro cyubatswe mu mwaka y’i 1980 ariko kiza kongera gusanwa mu mwaka wa 1995, bikaba byarabonekaga ko gishaje.

Aha yari igiye kugezwa i Musozi.
Aha yari igiye kugezwa i Musozi.

Iyi kamyo ije ikurikira indi yo mu bwoko bwa Benz Actros yaciye ikiraro mu murenge wa Gashora cyahuzaga uturere twa Bugesera na Ngoma ku ruzi rw’Akagera, ariko kikaba cyarasanwe mu maguru mashya ku bufatanye bw’ingabo z’igihugu ubu kikaba cyarongeye gukoreshwa.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 2 )

wawoo Imana ishimwe umubyeyi wacu yarusimbutse icyokiraro ndakizi cyagaragaraga ko gishaje.

pasi yanditse ku itariki ya: 16-10-2014  →  Musubize

waouh, ubwo bayirohoye Imana ishimwe kandi ndizera ko iki kiraro kigiye gusanwa maze ubuhahirane bugakomeza

kenyata yanditse ku itariki ya: 16-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka