Bugesera: DJAF igiye kuzajya imurikira ibikorwa byayo mu mirenge

Abagize ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’akarere (DJAF) ka Bugesera baratangaza ko bagiye kuzajya bamurika ibikorwa byabo mu mirenge bakoreramo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kwegereza abaturage ibikorwa bibakorerwa.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nteko rusange yabahuje aho basanze bamaze kwiyubaka ku rwego rw’akarere none ubu ibikorwa byabo bakaba bagiye kubishingira ku nzego zo hafi bahereye ku murenge; nk’uko Gakombe Bertin umunyamabanga wa DJAF mu karere ka Bugesera abitangaza.

Yagize ati “biragaragara ko ku rwego rw’akarere tumaze kwiyubaka ariko ubu tugiye kumanura ibikorwa byacu bikajya mu mirenge, yaba ari imurikabikorwa cyangwa n’inama twajyaga dukora ubu tugiye kubyegereza abo tubikorera”.

Bamwe mu bagize ihuriro ry'abafatanyabikorwa b'akarere ka Bugesera.
Bamwe mu bagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Bugesera.

Avuga ko abafatanyabikorwa bagomba kwegereza mu mirenge ibikorwa byabo kurusha uko babyegereza akarere kuko iyo babimuritse ku rwego rw’akarere ntibigaragara neza kandi abesnhi babifite ku rwego rw’imirenge.

“twanasuzumye kandi ibijyanye n’ingingo y’mari aho twasanze yariyongereye ugereranyije n’umwaka ushize kuko ubu aragera hafi kuri miliyoni 30 kandi umwaka ushize yari miliyoni 17 ndetse twanaberetse uko amafaranga yakoreshejwe biciye mu mucyo bareba niba icyo batangiye amafaranga niba aricyo akoreshwa”.

Visi Perezida w’iryo huriro ry’abafatanyabikorwa akaba n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Rukundo Julius, yasabye abo bafatanyabikorwa kurushaho gukora ibikorwa byegera abaturage.

Visi perezida wa DJAF ya Bugesera, Rukundo Julius.
Visi perezida wa DJAF ya Bugesera, Rukundo Julius.

Ati “buri mufatanyabikorwa agomba kugaragara mu bikorwa yihayeho intego abyuzuza neza kugira ngo bibashe kwegera umuturage kandi bimugirira akamaro. Hari abayobozi b’imirenge bagiye bagaragaza aho badafite abafatanyabikorwa, niba hano hari ababishoboye bakwiye guhita bigaragaza”.

Mu bikorwa biteganyijwe gukora bizibanda ku ngingo eshatu arizo ubukungu, imibereho myiza ndetse no mu miyoborere myiza.

Iyo nteko rusange yemeje ko amafaranga yasagutse ku ngengo y’imari azagenerwa gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye bahabwa uburyo bwo kwifasha.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka