Bugesera: Buri kagari kagomba kugira amasomero ane y’abatazi gusoma no kwandika

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buratangaza bwihaye intego y’uko muri buri kagari hagomba kubamo amasomero, byibuze ane mu rwego rwo kugabanya umubare w’abatazi gusoma no kandika biganjemo abakuze.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage madamu Narumanzi Leonille avuga bihaye intego ndetse banabishyira mu mihigo ko bagomba guca umubare w’abatazi gusoma, kwandika no kubara ugaragara muri ako karere.

Ati: “Ubu turimo gukorana n’amadini kuko bo babakurura byoroshye noneho bigatangira babigisha gusoma bibiriya.

Avuga ko bakunze guhura n’ikibazo cy’abigisha, ariko iyo binyuze mu rwego rw’amadini byoroha kuko bo baba banakora umurimo w’Imana.

Ati: “Ubu dufite intego yo kwigisha abatazi gusoma, kubara no kwindika bagera ku bihumbi bitanu.

Narumanzi avuga ko mu mwaka wa 2009 higishijwe abagera ku bihumbi 6900 naho mu mwaka wa 2010 higishwa abagera ku bihumbi umunani.

Ati “Intego ni uko mu mwaka wa 2014 nta muntu n’mwe uzaba utazi gusoma no kwandika mu karere ka Bugesera.

Mu mbogamizi bahura nazo harimo kubura abarimu bigisha kuko akenshi abigisha babikora nk’abakorabushake kuko nta gihembo gihari bahabwa, ariko ubu barimo gushaka uburyo babaha agahimbazamusyi.

Amasomero y’abiga gusoma, kwandika no kubara akaba atabangamira abayagana imirimo yabo isanzwe kuko bayagana mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Icyegeranyo cya UNESCO cyo mu mwaka wa 2009 kigaragaza ko miliyoni 793 by’abaturage ku isi hose bakuze aribo batazi gusoma, kwandika no kubara.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka