Bugesera: Barashima ikigo cya AVEH UMURERWA cyita ku bafite ubumuga

Ubuyobozi n’abatuye mu Karere ka Bugesera, by’umwihariko ababyeyi b’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, barashima uruhare rw’Ikigo cya AVEH Umurerwa, kizwi nko ‘kwa Cécile’ mu kwita ku bana bafite ubumuga.

Kuri ubu Ikigo AVEH Umurerwa hakurikiranirwa abana bafite ubumuga bwo mu mutwe barimo 20 baba mu kigo n'abandi bakurikiranirwa mu miryango
Kuri ubu Ikigo AVEH Umurerwa hakurikiranirwa abana bafite ubumuga bwo mu mutwe barimo 20 baba mu kigo n’abandi bakurikiranirwa mu miryango

Ni ikigo cyita ku bana b’abakobwa n’abahungu bafite ubumuga bwo mu mutwe, ariko bari mu byiciro bibiri, kubera ko harimo abafashirizwa mu miryango n’abandi baba mu kigo, aho bitabwaho hashingiwe ku nkingi enye, zirimo; ubuzima, uburezi, imibereho myiza hamwe n’ubuvugizi, ku buryo bakurikiranwa umunsi ku wundi.

Abana bafashirizwa kwa Cécile ni abo guhera mu kigero cy’imyaka itanu kugera nko kuri 17, baba bafite ibibazo bitandukanye bitewe n’urugero rw’ubumuga buri wese afite, kuko harimo abadashobora kwijyana ku musarani, kwigaburira, kuvuga, kwiyuhagira n’ibindi byinshi umuntu akenera kwikorera mu buzima busanzwe.

Ababyeyi bafite abana bitabwaho n’ikigo cyo kwa Cécile, bashimira cyane uruhare rw’icyo kigo mu kwita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe, kubera ko kubitaho biba bitoroshye bitewe n’uko kubasiga mu rugo ngo umuntu ajye gushakisha ubuzima biba bidashoboka.

Béatrice Dusabe wo mu Murenge wa Nyamata, avuga ko umwana bafite yavutse afite ubumuga bwo mu mutwe, ariko ngo ntibyoroshye kubitaho, kubera ko udashobora kubasiga mu rugo bonyine, kuko uwabo yigeze gufatwa ku ngufu n’umuntu wamusanze mu rugo.

Bagira umwanya w'ishuri bakigishwa
Bagira umwanya w’ishuri bakigishwa

Ati “Si umuntu usiga ku rugo ngo uvuge ngo ndagiye ndagaruka nsange ari amahoro, iyo ni imbogamizi ikomeye cyane, mu by’ukuri aba bantu ndabashimira cyane, iyo umwana bamufashe gutyo, umuntu na we arabohoka ukabasha kuba wajya mu mirimo yawe, udafite impungenge za wa muntu wasigaga mu rugo adafite umwitaho, ni abantu bafite impano idasanzwe.”

Akomeza agira ati “Nk’uyu mwana dufitemo hano, kwa kujunjama, kwigunga, guceceka, ubu ni umwana uvuga, yatitiraga intoki, ariko ubu urabona ko abasha gufata, ikintu afashe ubona ko mu maboko harimo imbaraga si nyinshi ariko arakora, mbere twaranamutamikaga, ubu abasha kuba yafata isahani akigaburira, twaramukarabyaga, ariko ubu yabasha gufata ibase ukamuha amazi akikarabya.”

Iyo ugerageje kuganiriza abana bafashirizwa kwa Cécile ubona bishimye, bakunda gusabana, nubwo batabasha kuvuga neza, ariko bimwe mu byo babajijwe barabisubiza, ndetse hari n’ibyo bigishwa bagiye bafata mu mutwe, birimo gusenga, indirimbo bakunda kuririmba, hamwe na zimwe mu nyuguti n’imibare bigishwa.

Iyo bari mu ishuri ubona ko barimo gukurikira ibivugwa na mwarimu
Iyo bari mu ishuri ubona ko barimo gukurikira ibivugwa na mwarimu

Umuyobozi wungirije muri AVEH Umurerwa, Cécile Umunyana, avuga ko abana hafi ya bose bahabwa imiti ibafasha koroherwa, bakigishwa hakurijwe ubumuga bafite, banahabwa amafunguro, hakitabwa ku isuku yabo, ku buryo hari impinduka ziba ku mwana igihe yasubiye mu muryango, ariko ngo bahura n’imbogamizi zitandukanye.

Ati “Hari abana bari hano baguma hano ubuzima bwabo bwose batabasha kujya mu miryango, bakeneye kwitabwaho no gushakirwa imiryango. Baramutse babonye uko bajya mu miryango, twaba tubonye uburyo bwo gutanga serivisi tukazigeza ku bana benshi, kuko hari benshi bari mu miryango tutabasha gukurikirana kuko dufite aho tugarukira.”

Akomeza agira ati “Tubonye amazu tukabasha kwita kuri abo bana, twazana benshi bari mu miryango bakitabwaho, ariko bataha mu miryango, kandi byagira akamaro cyane, na ya miryango na yo ntiyumve ko ifite umutwaro kuri uwo mwana, kuko yajya yiga nk’uko n’abandi bana bose biga bagataha.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera, Jean Michel Mwizerwa, avuga ko ikigo cyo kwa Cécile gifatiye runini abafite ubumuga bo muri ako Karere, kubera ko uko bitabwaho bibafasha mu bukangurambaga.

Abenshi bageze kwa Cécile badashobora kwigaburira ariko ubu bahabwa ibiryo bakigaburira
Abenshi bageze kwa Cécile badashobora kwigaburira ariko ubu bahabwa ibiryo bakigaburira

Ati “Tugendeye ku mibare y’abana badufasha mu Karere ka Bugesera, baradufasha cyane mu buryo bwo kubitaho, kubavura, ndetse no mu buryo bw’ubukangurambaga mu baturage, igihe hari uwo bamenye ufungirana umwana, bahita batubwira tukagenda tukabareba.”

Ikigo cyo kwa Cécile kimaze imyaka 18 gikora kuko cyatangiye muri 2005, kuri ubu bakaba bakurikirana abana 117 bose hamwe, barimo 20 baba mu kigo, abandi bakurikiranirwa mu miryango yabo.

Abana bakurikiranirwa kwa Cécile bahabwa imikino itandukanye ibafasha gusabana
Abana bakurikiranirwa kwa Cécile bahabwa imikino itandukanye ibafasha gusabana
Bagira umwanya wo kwigishwa gukora imirimo binyuze mu bikinisho
Bagira umwanya wo kwigishwa gukora imirimo binyuze mu bikinisho
Bamwe muri bo bamaze kumenya kugosora ibishyimbo
Bamwe muri bo bamaze kumenya kugosora ibishyimbo
Aha uyu yari agiye guteka ibishyimbo bari bamaze gutora
Aha uyu yari agiye guteka ibishyimbo bari bamaze gutora
Banigishwa kuboha bakoresheje ibirere
Banigishwa kuboha bakoresheje ibirere
Ubona bishimiye gukina nk'abandi bana badafite ikibazo cy'ubumuga bwo mu mutwe
Ubona bishimiye gukina nk’abandi bana badafite ikibazo cy’ubumuga bwo mu mutwe
Aho bigira hashushanyije inyuguti ku buryo abenshi muri bo bazi kuzisoma neza
Aho bigira hashushanyije inyuguti ku buryo abenshi muri bo bazi kuzisoma neza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka