Bugesera: Barasabwa gufatanyiriza hamwe mu gukumira inda zitateguwe mu bana b’abakobwa
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umukobwa mu karere ka Bugesera, tariki 11/10/2014, inzego zitandukanye zasabwe gufatanya maze hagakumirwa inda zitateguwe mu bana b’abakobwa.
Inda zitateguwe ni kimwe mu bibazo bihangayikishije abaharanira uburenganzira bw’abana b’abakobwa, cyane ko kubyara imburagihe ku bana b’abakobwa bamwe bibavutsa ubuzima, abandi ubuzima bwabo bukangirika yaba ku mwana ndetse n’umuryango muri rusange.
Mukamana Thacianne w’imyaka 16 y’amavuko avuga ko yatewe inda afite imyaka 14 bituma yiheba yumva ko kwiga birangiye avuga ko nyuma yo kubyara umwana ubu yasubiye mu ishuri.
Agira ati « ibyiringiro byo kwiga byahise bihagarara ariko nyuma naje kubona ko ubuzima bukomeza umwana amaze gukura ubu nasubiye mu ishuri ndiga. Intego ni uko nzakomeza kwiga maze nkazafasha umwana wange».

Kuri ubu uyu mukobwa yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu kigo cy’amashuri cya Nyabagendwa mu murenge wa Rilima. Muri icyo kigo cy’amashuri cya Nyabagendwa, muri uyu mwaka gusa abana batatu batwaye inda zitateganyijwe.
Nyampinga w’u Rwanda Akiwacu Colombe yasabye abakobwa bagenzi be kwihesha agaciro bakirinda ababashuka babashora mu ngeso mbi, bagaharanira kugira intego no kubaka ejo habo heza.
Yagize ati “ Abakobwa nitwe dukwiye gufata iya mbere kugirango iryo hohoterwa ritadukorerwa n’ubwo hariho igihe bishobora kuba byatubaho gusa icya mbere nitwebwe ubwacu tugomba kwiha agaciro.
Ntitukemere abadushuka bashaka kudusambanya bashaka kuduhereza ibintu bidafite agaciro, ushobora kuba wumva ubikeneye muri ako kanya, muri icyo cyumweru cyangwa muri iyo minsi uriho ariko tugomba no kureba mu buzima bwacu bwa buri munsi ese bizangirira akahe kamaro?”

Mugarira Eliezer ni umuyobozi w’umuryango PLAN mu karere ka Bugesera, arasaba ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bagira uruhare mu gufasha abana b’abakobwa babyaye imburagihe kugaruka mu ishuri.
Agira « Plan ifasha abo bana bagasubizwa mu ishuri, ikindi kandi ifasha abo bana kwibumbira mu matsinda maze bagafashwa kubona icyo bakora».
Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa washizwe n’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye tariki 19/12/2011. Ni kunshuro ya gatatu urimo kwizihizwa.
Imibare itangwa na Plan igaragaza ko buri mwaka abakobwa bagera kuri miliyoni 65 ku isi bagejeje igihe cyo gutangira ishuri batiga, naho abakobwa bagera kuri miliyoni 153 bakorerwa ihohoterwa buri mwaka.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|