Bugesera: Barasaba akarere kubishyuriza rwiyemezamirimo wabambuye

Abaturage bakoze umuhanda Batima-Nzangwa mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera barasaba ubuyobozi bw’ako karere kubishyuriza amafaranga rwiyemezamirimo yabambuye, nyuma y’aho ananiriwe kurangiza imirimo y’uwo muhanda ndetse bakaba baramuburiye irengero.

Abo bakozi bakoreye isosiyeti FIECO ya Gonzalve Karemangingo ntiyabishyura kuva mu mezi ane ashize. Barimo abafundi, abayede n’abazamu b’imashini z’iyo sosiyeti, zari zarapfiriye aho zakoraga.

Kamana Jean, umwe muri abo bakozi, ati “ubu rwiyemezamirimo twaramubuze niyo mpamvu twitabaje ubuyobozi bw’akarere kugira ngo burebe uburyo bwatwishyuriza amafaranga yacu dore ko aribwo bwagiranye amasezerano nawe, wenda bo bashobora kumubona”.

Bamwe mu bakoraga umuhanda Batima-Nzangwa.
Bamwe mu bakoraga umuhanda Batima-Nzangwa.

Aba baturage bavuga ko ubuyobozi nabwo busa naho bwabatereranye kuko hashize iminsi itari mike babugejejeho iki kibazo ariko ntibagire icyo babikoraho.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, avuga ko ukuriye isosiyeti FIECO Karemangingo Gonzalve yagejeje imirimo y’ikorwa ry’umuhanda ku gipimo cya 95% ndetse anayimurikira akarere ka Bugesera bumvikana ibizakosorwa kugira ngo umuhanda uzakirwe by’agateganyo.

Agira ati “cyakora yahise arwara ndetse ajya kwivuriza hanze y’u Rwanda, ibyo bituma hatanononsorwa ibijyanye n’irangizwa ry’uwo muhanda ngo yishyure abamukoreye”.

Rwagaju Louis yahumurije abaturage ko bazishyurwa kuko iki kibazo gikurikiranirwa hafi n’ubuyobozi bw’akarere. Abaturage bafitanye ikibazo n’isosiyeti FIECO yakoze umuhanda Batima-Nzangwa bagera kuri 65.

Bakoze umuhanda w’igitaka wa kilometero 4,5 uva ku biro by’umurenge wa Rweru ku gasenteri kitwa Batima ugana ku kigo nderabuzima cya Nzangwa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka