Bugesera: Amatsinda y’imiyoborere azakosora amakosa yajyaga akorwa

Gahunda y’amatsinda y’ibiganiro by’abaturage bigamije guteza imbere imiyoborere myiza, izakosora amakosa yajyaga akorwa na bamwe mu bayobozi bityo bikihutisha iterambere.

Abagize ayo matsinda bo mukarere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata, babitangaje ubwo yashyirwagaho n’umuryango utegamiye kuri leta Never Again, kuri uyu wa kane tariki 20 Kanama 2015.

Mahoro Eric umuyobozi wa Never Again Rwanda.
Mahoro Eric umuyobozi wa Never Again Rwanda.

Eric Mahoro n’umuyobozi wa Never Again Rwanda yasobanuye ko iki gahunda igamije guteza imbere imiyiborere myiza binyuze mu biganiro hagati y’abaturage ari nabo ubwabo bayigizemo uruhare kugira ngo igerweho.

Yagize ati “Ni gahunda amatsinda y’abaturage azajya yegera abaturage hagamijwe kumva ibitekerezo byabo ku bibakorerwa, bityo hagakosorwa amakosa yajyaga akorwa na bamwe mu bayobozi yo guhimba za raporo nyamara abaturage batabizi.”

Mahoro avuga ko bizongera uruhare rw’abayoborwa, dore ko n’icyegeranyo giherutse gukorwa n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza (RGB), cyagaragaje ko hakiri intera ndende hagati y’abayobozi n’abayoborwa.

Beretswe aho ayo matsinda yashinzwe mbere ukuntu yabateje imbere.
Beretswe aho ayo matsinda yashinzwe mbere ukuntu yabateje imbere.

Abagize aya matsinda y’imiyoborere myiza, bavuga ko bazashyiramo imbaraga mu kugira ngo azagere ku ntego zayo, nk’uko bivugwa na Gahigi Jean Claude. Ati “Tuzareba niba ibikorerwa abaturage babigiramo uruhare nk’imihigo ndetse n’imihigo.”

Abagize aya matsinda basaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze kutumva ko aya matsinda aje guhangana nabo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage mu karere ka Bugesera Uwiragiye Priscila yavuze ko ubuyobozi bw’akarere buzashyigikira aya matsinda. Ati “Tunayabonamo nk’azarushaho kuba umusemburo w’ubumwe mu baturage.”

Never Again imaze gutangiza aya matsinda mu dutatu, ar two Musanze, karongi na Bugesera ariko ugateganya no kuzagera mu tundi turindwi.

Egide KAYIRANGA

Ibitekerezo   ( 1 )

Mayor Rwagaju yicirwa n’inzego z’ibanze mu mirenge n’utugari kuko bataramumenyera yakoraga neza.ayo matsinda nadufashe kugarura justice,guca akarengane,guha agaciro umuturage....mayor yirinde kuyoborerwa

ELIAS yanditse ku itariki ya: 22-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka