Bugesera: Abatuye mu mirenge y’ibyaro barasaba EWSA ko yabegereza aho bishyurira amazi
Abaturage bo mu murenge y’ibyaro yo mu karere ka Bugesera barasaba ubuyobozi bwa EWSA ko bwabafasha bakajya bakwishyurira inyemezabuguzi zabo z’amazi hafi batabanje kuza kwishyurira ku biro bikuru bya EWSA i Nyamata.
Mukeshimana Clementine ni umuturage wo mu kagari ka Kindama mu murenge wa Ruhuha avuga ko bibasaba gukora urugendo rw’ibirometero birenga 30 bajya i Nyamata ku biro bikuru bwa EWSA kwishyura inyemezabuguzi z’amazi bakoresheje mu mago yabo.
Ati “kuva mu kwezi kwa mbere k’uy’umwaka wa 2014, birabagoye kumenya inyemezabuguzi y’amazi twishyura uko ingana, ibi bikadutera inkeke z’amafaranga twishyuzwa kuko ashobora kuba menshi atandukanye nayo ubwacu twibariye ku makonteri yacu”.
Aba baturage bavuga ko habaho n’ibihano by’ubucyererwe ndetse bivanze no kubafungira amazi.
Mu kiganiro kuri telephone igendanwa umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubucuruzi bw’amazi muri EWSA, Kayiru Desire avuga ko iki kibazo kiri mu gihugu hose cyikaba cyaratewe nuko uburyo bwakoreshwaga mbere bwo guha abafatabuguzi facture z’amazi ku matelefone bwagize ikibazo bizagutuma abafatabuguzi batabona facture nkuko byari bisanzwe.
Desire akomeza avuga ko ubu iki kibazo cyimaze gucyemuka kuburyo abafatabuguzi bagiye guhabwa facture zose z’ayo mezi kandi ngo nta bihano bazahabwa kuko babariwe facture nkuko bisanzwe.
Kuri ubu ishami ry’ubucuruzi bw’amazi mu kigo cy’igihugu gishinzwe amazi, ingufu, isuku, n’isukura , rivuga ko nyuma y’uko umufatabuguzi abonye facture y’amazi azajya ahita yishyurira muri imwe mu mabanki bamenyeshejwe borderau ukayitahana nta kuyijyana ku ishami rya EWSA kuko ubu yashyizeho uburyo bwo kujya kuzirebera
ku ma banki.
Iri shami risaba umufatabuguzi ugiye kwishyura amazi kuri banki ko ugaragaza numero yifatabuguzi ndetse n’amazina y’umufatabuguzi kugirango, bizorohere EWSA mu gihe igiye kureba abishyuye muri banki; kuko hari abatuma abakozi bo mu rugo ugasanga bashyizeho amazina yabo kandi arasaba abafatabuguzi ko bajya bakurikira amatangazo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abanyeshuri nkabo nibo ibihugu gikeneye,dushaka aba igihugu cyacu agaciro nku umusaza abivuga.