Bugesera: Abateraga umuti wica imibu mu mazu bahagaritswe igitaraganya
Gahunda yo gutera umuti wica imibu mu mazu itangiye mu mu karere ka Bugesera yari imaze iminsi ibiri yahagaze ku buryo butunguranye.
Bamwe mu bakozi bateraga umuti wica imibu mu mazu batashatse ko amazina yabo atangazwa bemeza ko bahagaritswe ariko ntibamenyeshwa impamvu.
Ibi byatumye humvikana ibihuha ku cyaba cyarateye iri hagarara, birimo ngo y’uko amwe mu mazu aterwamo iyi miti habamo amarozi, bikaba byagira ingaruka ku bakozi batera umuti.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza, Narumanzi Leonille, yanyomoje ayo makuru avuga ko guhagarika gutera umuti mu mazu bitatewe n’amarozi, ahubwo ko byatewe ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC).
Agira ati “ ihagarara ry’iki gikorwa ntiryabaye muri Bugesera gusa kuko no mu tundi turere byahagaze, byatewe n’urupfu rw’umwe mu bateraga iyi miti rwabereye mu karere ka Nyagatare kugira ngo habanze hakorwe iperereza hamenyekane neza icyateye urwo rupfu rwatunguranye”.

Mu gihe iki gikorwa kitari cyasubukurwa hategerejwe ibisubizo bya nyuma bizava mu bizamini byakozwe ku cyahitanye uwo mukozi, ariko ubu nta munsi watangajwe aho iki gikorwa kizongera gusubukurirwaho.
Igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera malariya mu mazu, cyakorerwaga mu turere twa Bugesera, Gisagara na Nyagatare.
Byari biteganyijwe ko inzu zigera ku bihumbi 240 arizo zari guterwamo umuti wica umubu itera malariya mu mazu yo mu turere dutatu.
Kuva gahunda yo gutera umuti wica umubu utera malariya mu mazu yatangira mu Rwanda, malariya imaze kugabanyukaho 60%; nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC).
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubundi s wabwirwa n’iki niba uwo muntu wapfuye atari amarozi yazize?