Bugesera: Abarokotse Jenoside batishoboye bashyikirijwe inka bahawe na Leta ya Sudani
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu mirenge ya Nyamata, Ntarama, Ngeruka na Ruhuha yo mu karere ka Bugesera, tariki 06/04/2013, bashyikirijwe inka 20 zatanzwe na Leta ya Sudani.
Ni inkunga ya Guverinoma ya Sudani, yagize igitekerezo cyo kwifatanya n’abarokotse Jenoside batishoboye cyane cyane muri iki gihe cyo kwibukwa ku nshuro ya 19Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Nasreldin Wali, yatangaje ko iki gikorwa ari gitoya cyane ariko ngo ubwo Guverinoma ya Sudani yamaze gusobanukirwa na gahunda yo gufasha abatishoboye izakomeza gushyigikira iyo gahunda.

Yagize ati «twebwe n’abo dukorana muri Ambasade ya Sudani turabizeza ko iki gikorwa atari icya mbere n’icya nyuma, ahubwo tuzakomeza kubashyikira muri iyi gahunda ifasha abaturage gutera imbere».
Abahawe inka batangaje ko iki ari ikimenyetso ko Leta ibazirikana cyane cyane muri ibi bihe bikomeye bibuka abavandimwe, incuti ndetse n’ibyo bari batunze bakaza kubibura muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ; nk’uko Mukabisangwa Marie Jacqueline wo mu murenge wa Ntarama abivuga.
Yagize ati : «turishimira ubu bufasha duhawe kuko izi nka zigiye gutuma tubona amafaranga, tubone amata ndetse n’ifumbire yo gufumbiza imirima yacu maze tubone n’umusaruro».

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, yavuze ko iyi gahunda yo kuremera abatishoboye izakomeza, ariko anasaba buri wese kubaka umuco wo kugabirana kugira ngo buri intego yo kwigira izagerweho.
Yasabye abahawe inka kuzazifata neza kugira ngo zizabagirire akamaro mu kurwanya imirire mibi, zibaha ifumbire ndetse zikanorozwa abandi.
Abahawe inka bahawe na bimwe mu bikoresho byifashishwa mu bworozi nk’amapombo atera imiti yica uburondwe, inyunyu y’inka n’ibindi bazakoresha mu gihe cy’umwaka.

Mu myaka ibiri ishize hatangijwe gahunda yo gufasha imiryango y’abacitse ku icumu batishoboye kuva munsi y’umurongo w’ubukene imiryango igera ku bihumbi bitanu imaze guhabwa inka mu gihugu hose, muri abo akarere ka Bugesera ni 250, uyu mwaka akarere ka Bugesera kahigiye kuzoroza abatishoboye 1840.
Mu gihugu hose hamaze gutangwa inka zirenga ibihumbi 400 borojwe muri gahunda ya girinka munyarwanda.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
N’amahanga aduha agaciro natwe duharanire kukiha..bravo Soudan Republic ..and thank u for the recognition of Rwandan people especially survives..
Iki gikorwa ni Inyamibwa kandi ibi byose biva ku mibanire y’u Rda n’ibindi bihugu .
Abanyafrika nitwe tugomba guhangana n’ingaruka zatewe na genocide yakorewe abatutsi,kandi bikanadufasha guharanira ko nta handi izongera kuba ukundi.
Gufasha abarokotse genocide yakorewe abatutsi ni uburyo burambye bwo guhangana n’ingaruka yasigiye abanyarwanda,ni ikintu gikomeye cyane kandi kuba abanyafrika baramaze kubona ko kwikemurira ibibazo ari twebwe bireba nta bandi.