Bugesera: Abagore bo muri FPR Inkotanyi biyemeje kuganiriza urubyiruko ku mateka ya Jenoside

Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Bugesera, biyemeje kwigisha urubyiruko amateka, ubukana, n’ubugome byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo na rwo rurusheho kuyamagana.

Bashyize indabo aharuhukiye imibiri y'Abatutsi barenga ibihumbi 250
Bashyize indabo aharuhukiye imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 250

Babyiyemeje nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki 14 Kamena 2023, basuye urwibutso rwa Jenoside ya Kigali ruri ku Gisozi, bagasobanurirwa amateka ya mbere ya Jenoside, mu gihe cyayo na nyuma yayo, ndetse n’ari mu ngoro ndangamurage ibitse amateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatusti.

Nubwo Akarere ka Bugesera gafite amateka yihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, nka kamwe mu duce yageragerejwemo, ndetse n’igihe yashyirwaga mu bikorwa abari bahatuye bagakorerwa ubugome bw’indengakamere, ariko ngo ni ngombwa ko abahatuye uyu munsi bamenya n’ibyabereye ahandi.

Bamwe muri abo bagore bavuga ko impamvu bahisemo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, hamwe n’ingoro ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, ari ukugira ngo barusheho kumenya amateka.

Bagize ubutumwa batanga mu gitabo cyagenewe abashyitsi ku rwibutso
Bagize ubutumwa batanga mu gitabo cyagenewe abashyitsi ku rwibutso

Cecile Gahongayire, umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Ntarama, avuga ko kuba urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rurimo amateka atandukanye, hari byinshi bigiyemo kandi bizabafasha.

Ati “Twe nk’ababyeyi dufite inshingano, kuko hari abari mu gihugu babigizemo uruhare, hari ababyeyi bagifite imyumvire yo gukomeza kwigisha abana amacakuburi, rero uyu ni umwanya wo kugira ngo tubegere urugo ku rundi, nk’uko twigisha izindi gahunda zitandukanye zishobora gutuma Abanyarwanda biteza imbere. Iki kintu ni cyo tugiye kwibandaho, kubera ko ubwicanyi akenshi bwagiye bukorwa n’ababyeyi, kuko harimo abagiye bica abana, tugomba gufata iya mbere tukabasanga tukabigisha.”

Josephine Umurutasate, umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Rweru, ati “Dufite ikoranabuhanga rikomeye ritanga amakuru amwe apfuye n’andi meza, kandi urubyiruko rwacu rukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, bakumva cyane inyigisho zitandukanye zitangwa n’abapfobya Jenoside. Tugiye kwigisha abana bacu, urubyiruko rwacu, tubasobanurire inkomoko ya Jenoside, uburyo yabayeho, n’uburyo tugomba kuyirinda no kuyamagana aho turi hose.”

Françoise Umuhoza, umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Bugesera, avuga ko gusura urwibutso ndetse n’ingoro y’umurage ibitse amateka yo guhagarika Jenoside, hari umukoro bibahaye.

Ati “Umukoro tujyanye ni uko tugiye kwigisha ndetse no gusobanurira urubyiruko, kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho ukundi mu gihugu cyacu. Usanga urubyiruko ari rwo rukoresha cyane ikoranabuhanga, bakwihatira rero kujya bavuguruza ibivugwa ku mateka yaranze Igihugu cyacu bigoretse, bakavuga amateka nyayo”.

Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Bugesera, rugizwe n’abagore 4,676 bari mu nshingano, guhera ku rwego rw’umudugudu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka