Bugesera: Abagana ikigo nderabuzima cya Kamabuye barasaba ko cyakwagurwa kuko ari gito
Abagana ikigo nderabuzima cya Kamabuye mu karere ka Bugesera basaba ko iki kigo cyasanwa mu rwego rwo kubona service nziza kandi nyinshi.
Ikigo nderabuzima cya Kamabuye kimaze imyaka 24, inyubako zacyo usanga zishaje, ikindi kandi ukabona abakigana batabona serivise nziza kuko nta bikoresho bigezweho bihaboneka.
Umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Kamabuye Seneza Celestin avuga ko bihatira gutanga serivise nziza nubwo iki kigo gishaje. Agira ati “tugerageza gutanga serivise nziza mu baturage, uretse ko tugira n’ikibazo cy’uko dufite ibikoresho bitagezweho ndetse n’inyubako nto ndetse zinashaje”.
Seneza Celestin avuga ko mu ndwara ziganje mu bagana iki kigo harimo malariya dore ko Kamabuye ari umwe mu mirenge ikunze kwibasirwa na Malariya mu karere ka Bugesera.

Kuva ikigo nderabuzima cya Kamabuye cyakubwakwa mu myaka 24 ntikigeze gusanwa, ubushobozi bukaba bugenda buba buke icyakora kuri ubu ku bufatanye n’ikigo cy’u Bubiligi CTB hagiye kubakwa inzu y’ababyeyi nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamabuye Muyengeza Jean De Dieu.
Ati “bemeye ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha bazatwagurira inzu y’ababyeyi ndetse bagashyiramo na bimwe mu bikoresho nk’ibitanda kugirango hakemuke ikibazo cy’ubuto kuko hari bamwe mu babyeyi baburaga aho barwarira”.
Uretse kuba ikigo nderabuzima cya Kamabuye kikeneye kwagurwa, hari n’ikibazo cy’abakozi bake aho ku baforomo 14 cyemerewe ubu hari abaforomo 10 gusa. Umurenge wa Kamabuye utuwe n’abaturage basaga ibihumbi makumyabiri bose bivuriza ku kigo nderabuzima cya Kamabuye.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
KAGAME WACU NDAMUKUNDA NTABWOZUYAZA IBYAKOZE NIBOBYISHI IBYONTABWARIBYO BIZAMUNANIRA AZAHAKORA NTIMUREBANGERUKA MWIFURIZA MBIFURIZAMURIRU SANGE MBIFURIZIBYIZA GUSAGUSA
nibyo koko ibyifuzo byaturage bijye byumva kandi bihabwe agaciro kandi dufite ubuyobozi bwiza ikibazo cyumvikanye kizitabwaho, niyo good governance dukesha muzehe Kagame, ubu tukaba ndetse twitegura na ibigo ndera bbuzima 500 bizubakwa na RDF ingabo Nyayo! nukuri muragahoraho