British Peace Support Team irashima RPA intambwe yateye
Umuyobozi w’u Bwongereza ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu Karere k’Afurika y’Iburasizuba (British Peace Support Team) Col. Richard Leakey arashima intambwe imaze guterwa n’Ishuri Rikuru ry’Amahoro (RPA) mu gihe gito rimaze rivutse.
Ibi Col. Richard Leakey yabitangarije itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki 06/10/2014 mu ruzinduko yagiriye ku Ishuri Rikuru ry’Amahoro (Rwanda Peace Academy) riri mu Karere ka Musanze.

Col. Jules Rutaremara uyobora RPA atangaza ko urugendo rwabo rwari rugamije kuganira ku bufatanye hagati yabo ari byo asobanura muri aya magambo : “Icyari cyabazanye ni ukureba icyo twafatanya mu bintu bijyanye na training ( amahugurwa) cyane cyane ijyanye no kubungabunga amahoro ku isi”.
Uyu muyobozi wa British Peace Support Team hamwe n’izindi ntumwa zari zimuherekeje bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’ishuri RPA bubagaragariza ibyo ishuri rikora n’ibyo rimaze kugeraho harimo inyubako nziza n’ibikoresho bitandukanye kandi bigezweho, nyuma y’aho batambagijwe ibice bitandukanye by’iryo shuri.

Col. Richard yashimye urwego iri shuri ririho, akemeza ko ejo hazaza haryo ari heza akurikije ibikoresho n’inyubako rifite ndetse n’icyerekerezo riganamo.
Ati: “Nishimiye cyane amakuru n’ibisobanuro twahawe uyu munsi, ejo hazaza ha RPA ni heza cyane, abanyeshuri benshi baje gukurikirana amahugurwa n’andi masomo atangiwe hano. Ubumenyi ni ikintu gikomeye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kimwe n’andi masomo atandukanye atangirwa hano.”

Umuyobozi wa RPA, Col. Rutaremara asobanura ko abantu nk’abo iyo babasuye babamurikira ibyiza bageze n’aho bagifite imbogamizi akaba ari bazahitamo icyo bafasha ishuri kugira ngo rirusheho kugera ku nshingano zaryo.
Nk’uko bishimangirwa na Col. Richard, ngo bahuje inshingano n’Ishuri Rikuru ry’Amahoro kuko bose bongerera ubumenyi abantu bagomba kwifashishwa mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku isi, yongeraho ko bagiye kuganira barebe icyo babafasha.

“Ndatekereza ko tugiye tukareba icyo tuzakora. Batumurikiye ibyo bakora, RPA icyo ari cyo n’ejo hazaza hayo uko hameze, turagiye tuganire ku bintu bitandukanye dushobora gukorana mu minsi iri imbere,” Nk’uko Col. Richard Leakey yakomeje abitangaza.
U Bwongereza bumaze imyaka 15 bwongerera ubumenyi mu byo kubungabunga amahoro mu bihugu by’Afurika by’Iburasizuba, ubufatanye bwa RPA nabo hari byinshi u Rwanda ndetse n’ibihugu bitandukanye by’Afurika bikurikira amahugurwa muri iryo shuri byakungikiramo.

Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyo nta nubishidikanya kuko ubona ingabo z’u Rwanda zimaze kugera ku rwego mpuzamahanga
yewe kubyerekeranye no kubungabunga ubu u Rwanda rumaze kuba ishuri ry’akataraboneka andi mahanga aza kwigiramo uko ahatari amahoro yagarurwa, turashima cyane RDF twe abanyarwanda tutatuje turaryama tugasinzira uko tubyifuza
zamahanga yose ageze iwacu arashima kuko dufite icyo twagezeho kandi gitanga icyizere ku banyarwanda kimwe n’isi yose
Akamaro k’iki kigo ni intagereranwa mu kubungabunga amahoro ku isi,kuko amahugurwa giha abakigana abafasha kongera ubumenyi mu guhosha amakimbirane aho yavutse.
kwigisha abandi kubungabunga amahoro u rwanda rubifitemo uburambe cyane,kuko no kuri terrain usanga intumwa z’urwanda ari intangarugero,ibi rero abanyarwanda n’abanyamahanga bakwiye kubyishimira cyane