Brig. Gen Nzabamwita yagizwe umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza
Yanditswe na
KT Team
Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS), asimbuye kuri uyu mwanya Lt. Gen. Karenzi Karake.
Mu itangazo rishyizwe ahagaragara na Perezidansi ya Repubulika ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 22 Werurwe 2016, rivuga ko izi mpinduka zakozwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wahise agira Lt Gen. Karake umujyanama we mu bya Gisirikare n’Umutekano.
Perezida Kagame kandi yanagize Lt Col Patrick Karuretwa Umunyamabanga we wihariye.

Brig. Gen. Joseph Nzabamwita wari usanzwe ari umuvugizi w’ingabo.
Ohereza igitekerezo
|
Mbashimiye kubwamakuru mutungeza, ark nimwojyere agatenge mujye muyaduha ari menshi, mukomeze kugubwa neza mukazi kanyu.
Mbanje kubasuhuza shuti no kubashimira ibyo mutugezaho byose . igitekerezo mwongeremo agatege kubyo mutugezaho