Brig Gen Mujyambere wungirije Mudacumura kuyobora FDLR yafatiwe Goma
Yanditswe na
Sylidio Sebuharara
Brig Gen Mujyambere Leopord uzwi nka Ashile yafatiwe Goma n’inzego z’umutekano ajyanwa Kinshasa.
Amakuru Kigali Today ifite ni uko Br Gen Mujyambere yafatiwe mu mujyi wa Goma avuye muri Afurika y Epfo anyuze Zambia, kuri uyu wa kabiri tariki 3 Gicurasi.

Ngo yashakaga gusubira mu birindiro asanzwemo, afatwa n inzego z’iperereza za Congo (ANR) zahise zimujyana Kinshasa.
Brig Gen Mujyambere yari umuyobozi wungirije w’igisirikare cya FDLR/Foca, yungirije Lt Gen Mudacumura Sylivestre usanzwe ari umuyobozi mukuru, umwanya yagiyeho asimbuye Br Gen Bigaruka nawe bivugwa ko yafatiwe Tanzania mu 2012.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo byose ntibishobora gutuma FDLR isenyuka kuko ntawe uzafatwa uruta Rwarakabije. FDR ni rubanda igomba kuzabohora u Rwanda byanga byakunda!
Abandi baraha? ushatse kuvuga iki ese fdlr nkuko ubivuga irwaniriki ese ninde wayibujije gutaha ubundise nkawe uvuga utyo ushingiye kuki ndavuga karoli nabo uvuga ko bahari nabo tuzabafata kdi nawe turaza kugufata
Ariko murabonako South Africa igikomeje gushaka no gukorana n’abarwanya Leta yu Rwanda. Buriya yaravuye kubonana naba Kayumba Nyamwasa.
leta y’u Rwanda bishobotse yakumvikana na Congo agashyikirizwa inkiko zo mu Rwanda
Ariko ni kuki mwikirigita mugaseka koko, ubona se niyo Congo yamuboherereza byabamarira iki? Icyo FDRL irwanira nticyaba kirangiye abandi barahari ahubwo mwaba mubakoze mujisho. Na FPR bishe Rwigema dukeka ko intambara irangiye ariko nibwo yari itangiye.
uwo mugabo bishoboka congo ikamwohereza mu RWANDA byaba ari byiza