Brig Gen Mujyambere wayoboraga FDLR ni muntu ki?
Brig Gen Mujyambere Leopord wari wungirije Mudacumura ku buyobozi bwa FDLR, wafatiwe Goma, yari umwe mu bahanga uyu mutwe wagenderagaho.
Kuwa kabiri tariki 3 Gicurasi 2016, Brig Gen Mujyambere uzwi nka Ashile kuwa yafatiwe Goma n’inzego z’umutekano za RDC ahita yoherezwa i Kinshasa.

Br Gen Mujyambere Leopord wari umuyobozi w’igisirikare cya FDLR/Foca yungirije Lt Gen Mudacumura Sylivestre, ngo yari avuye muri Afurika y’Epfo anyuze Zambia ashaka gusubira mu birindire asanzwe akoreramo.
Amazina y’ukuri yiswe n’ababyeyi ni Léopold Mujyambere, naho ayo yiyise ni Achille, Musenyeri na Abraham. Yavutse mu 1962 ahitwa Buhande mu cyahoze ari Komini Tare ubu ni mu Karere ka Rulindo.
Mujyambere yize amashuri yisumbuye i Rulindo, aho yarangije akomeza ishuri rya gisirikare mu kiciro cya 24, akirangiza akomereza imyitozo y’igikomando muri Libya.
Yabaye umwarimu mu ishuri rya gikomando rya Bigogwe, ahava ajya kuba umwarimu mu ishuri rya Gisirikare (ESM) Kigali. Naho ahava ashyirwa mu bashinzwe kurinda Perezida Habyarimana ari umuyobozi ushinzwe S2.
Mujyambere ari mu basirikare bagendanaga na Habyarimana, na tariki 6 Mata 1994 yari mu itsinda ryari i Arusha, bivugwa ko ubwo abandi bazaga mu Rwanda we yasigaye Arusha akaza nyuma.
Muri Nyakanga 1994 , Mujyambere yari afite ipeti rya kapiteni yahungiye muri Kivu y’Amajyepfo, mu nkambi ya Kashusha, aba umuyobozi wa batayo ya 3 yari iharinze.
Ubwo hatangizwaga umutwe wa ALIR yari umuyobozi ushinzwe J3, naho mu 2007 aba umuyobozi wa FDLR muri Kivu y’amajyepfo.
Brig Gen Mujyambere yari avuye muri Afurika y’Epfo, nyamara mu 2008 yafatiwe ibihano byo kutagenda n’abandi bayobozi bane bo muri FDLR, barimo Callixte Mbarushimana, Stanslas Nzeyimana na Pacifique Ntawunguka.
Ni ibihano bafatiwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye wa 1857 mu 2008.
Mu 2012 nibwo yabaye umuyobozi w’igisirikare cya FDLR/Foca wungirije Lt Gen Mudacumura Sylivestre, umwanya yasimbuyeho Maj Gen Stanislas Nzeyimana uzwi nka Bigaruka cyangwa Izabayo Déo, bivugwa ko yafatiwe mu ngendo Tanzania 2012.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Duharire ubutabera akazi kabwo.dushima uburyo mutugezaho amakuru.
Ko numva adashinjwa ibyaha bya jenoside,arazirase ko yari umusirikare wa habyarimana?
wasanga ari umuhanga mukwicwa
kuba yafashwe na DRC bimaze iki cg bisobanura iki?
Uwo mugabo bamuzane mu rwanda ashyikirizwe ubutabera.
Ngo yari umusirikare w’umuhanga !!!! Buriya se FDLR nayo ifite abahanga ??? Ko numva buri gihe bavuga ko nta muntu ufatika ubamo se uwo muhanga avuyehe??? Abaye umuhanga kuko yafashwe se?
mujye mutubwira uruherekane rwimiryango yabo nafatwe kuko iwabo murwanda haramahoro