Brazil igiye gufasha u Rwanda guhashya inzara bihereye mu mashuri
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Agnes Karibata atangaza ko u Rwanda ruzafashwa n’itsinda ry’impugucye z’Abanyabrezil guhashya inzara kugera kuri zero, binyuze mu kwigisha abana bo mu mashuri.
Aherekeje itsinda ry’impuguke z’Abanyabrezil ryakiriwe na Minisitiri w’intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, mu cyumweru gishize, Dr. Karibata yatangaje ko Brezil yashoboye kurandura inzara binyuze mu mashuri kandi n’u Rwanda rushobora kubigeraho rufashijwe n’izo mpugucye.
Daniel Silva Balaban uyoboye itsinda ry’abanyabrezil avuga ko ubwo buryo bwo kurwanya inzara binyuze mu mashuri, aho abana bagaburirwa ku mashuri byagize akamaro mu bihugu byinshi babikozemo cyane cyane igihugu cya Brezil.
Muri iki gihugu inzara yakuweho kugera kuri 0% abana bagera kuri miliyoni 47 bakaba abshobora kugaburirwa ku mashuri.
Daniel Silva Balaban yatangaje ko izo mpugucye zasuye u Rwanda zisanga ubwo buryo bwakoreshwa. Ryaje mu Rwanda nyuma y’uko habayeho ubufatanye hagati ya Minisiteri z’Ubuhinzi z’ibihugu byombi bwashyizweho mu kwezi kwa 03/2012.
Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yatangiye mu mwaka wa 2002 mu Rwanda, ubu abana bagera 3.500 ibageraho mu turere 12 Bugesera, Gatsibo, Kirehe, Ngoma, Kayonza, Huye, Kamonyi, Nyanza, Nyamagabe, Nyaruguru, Ruhango na Gasabo.
Ubu buryo buzakoreshwa mu mashuri buzunganira gahunda y’inkongoro y’umwana mu mashuri ikoreshwa mu turere 12, yatangiye Gicurasi 2010 na gahunda ya girinka mu kongera imirire y’Abanyarwanda no kurwanya inzara.
Nyuma yo kugaragaza umusaruro yaje guterwa inkunga n’Umuryango mpuzamahanga wita ku Ibiribwa ku Isi (World Food Programme).
Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi akaba yemeza ko ubu buryo bugiye gushyirwa mu Rwanda n’Abanyabrezil bushobora gutanga umusaruro mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda, cyane cyane kwigisha abana bato gukorera igihugu cyabo binyuze m’ubuhinzi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|