Bralirwa yifurije Abanyakigali Noheri nziza

Mu rwego rwo kwizihiza Noheri, uruganda Bralirwa rubicishije mu kinyobwa cyarwo cya Coca Cola rwahaye umujyi wa Kigali amafaranga Miliyoni eshanu azafasha abaturage batishoboye mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Iyo nkunga Bralirwa iha umujyi wa Kigali buri mwaka mu bihe nk’ibi bya Noheri, yashyikirijwe umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza Tumukunde Hope, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2014 mu muhango wo gucana igiti cya Noheri Bralirwa yubatse mu Kanogo mu Karere ka Nyarugenge.

Iki giti cya Noheri kiri mu isangano ry'imihanda yo mu Kanogo, Bralirwa igicana mu rwego rwo kwizihiza noheri.
Iki giti cya Noheri kiri mu isangano ry’imihanda yo mu Kanogo, Bralirwa igicana mu rwego rwo kwizihiza noheri.

Iyi nkunga ishyirwa mu kigega “Gira Ubucuruzi” agahabwa amashyirahamwe cyangwa abantu bashaka guteza imbere imishinga yo kwikura mu bukene; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza, Tumukunde Hope.

Ati “Iyi nkunga ifasha cyane abaturage bo mu mujyi wa Kigali aho kugeza ubu iyatanzwe mu myaka ishize, imaze guteza imbere amashyirahamwe menshi, kuko ishyirwa mu kigega cyitwa “Gira ubucuruzi” gifite konti muri Sacco, abafite imishinga bakaza bakayahabwa , ndetse n’abatayifite bagafashwa kuyikora hakurikijwe ibyo bumva bashaka kandi babasha gukora , nyuma bagahabwa amafaranga yo gukora, akabafasha kwikura mu bukene”.

Umuyobozi wa Bralirwa, Jonathan Hall hamwe n'umuyobozi wungirije w'umujyi wa Kigali, Tumukunde Hope.
Umuyobozi wa Bralirwa, Jonathan Hall hamwe n’umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali, Tumukunde Hope.

Jonathan Hall, umuyobozi wa Bralirwa, muri uwo muhango yatangaje ko bishimira gutera inkunga abaturage b’umujyi wa Kigali, kugirango imibereho yabo irusheho gutera imbere.

Yagize ati “Mu mikoranire myiza tugirana n’Umujyi wa Kigali, tuzakomeza gufatanya kuzamura imibereho myiza y’abaturage, atari mu bihe bya noheri gusa, kandi turateganya no kuzageza iki gikorwa no mu zindi ntara zose ndetse n’uturere dusangira noheri , nk’uko tuhageza irushanwa rya Guma Guma ducisha mu kinyobwa cyacu cya Primus”.

Jonathan Hall n'abandi bayobozi ba Bralirwa hamwe n'umuyobozi w'ungirije w'umujyi wa Kigali Tumukunde Hope.
Jonathan Hall n’abandi bayobozi ba Bralirwa hamwe n’umuyobozi w’ungirije w’umujyi wa Kigali Tumukunde Hope.

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza, nawe yashimye cyane iki gikorwa ngarukamwaka Bralirwa ikora cyo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bo mu mujyi wa Kigali, ndetse anifuriza umuryango mugari wa Bralirwa Noheri nziza n’Umwaka mushya wa 2015 uzatangira mu minsi mike.

Bralirwa ifite ibikorwa byinshi ifashamo abaturage, aho ku bufatanye n’akarere ka Kicukiro, yakoreye amazi meza abaturage bo muri ako karere, ikaba iteganya kuzafasha abagore bagera kuri miliyoni eshanu bo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, ndetse bakaba banatera inkunga abahanzi nyarwanda babicishije mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riba buri mwaka.

Uyu wari umushyushyarugamba muri iyi gahunda yari yambaye umwambaro wa noheri.
Uyu wari umushyushyarugamba muri iyi gahunda yari yambaye umwambaro wa noheri.
Buri wese witabiriye yahawe impano.
Buri wese witabiriye yahawe impano.
Bafashe ifoto y'urwibutso bamaze gucana igiti cya noheri.
Bafashe ifoto y’urwibutso bamaze gucana igiti cya noheri.
Jonathan Hall n'abandi bayobozi ba Bralirwa hamwe n'umuyobozi w'ungirije w'umujyi wa Kigali Tumukunde Hope.
Jonathan Hall n’abandi bayobozi ba Bralirwa hamwe n’umuyobozi w’ungirije w’umujyi wa Kigali Tumukunde Hope.
Iki gikorwa Bralirwa igikora igicishije mu kinyobwa cya Coca Cola.
Iki gikorwa Bralirwa igikora igicishije mu kinyobwa cya Coca Cola.

Roger Marc Rutindukanamurego

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwaramutse Nitwa Tumukunde Jean Aime Muri Paruasi Ya Janja Santral Ya Rusasa Cicrisale Ya Tembero Tunyotaniwe Nokwizihiza Umunsi Mukuru Wivuka Rya Yezu Ejobundi Kuri 25 Saa 12:00 (noheri) Uriyamunsi Uratinze Ngo Yezu Azasange Dufite Umutima Ukeye Kandi Turamwiteguyepe. Nibyiza Gusangira Nabatishoboye Kuko Na Yezu Yasangiye Naburimwe Wese Mubukwe Bwikanani Bivuzengo Tugomba Gushyirahamwe Tugasangira.

Nitwa Tumukunde Jean Aime yanditse ku itariki ya: 18-12-2017  →  Musubize

ni byiza kwizihiza iminsi mikuru usangira n’abatishoboye , ibi birerekana ko Blarirwa ikunda abanyarwanda ari nabo bakiriya bayo

xavera yanditse ku itariki ya: 11-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka