Boutros Boutros Ghali wigeze kuyobora UN yapfuye

Boutros Boutros Ghali, Umunyamisiri wayoboye Umuryango w’Abibumbye kuva mu 1992 kugeza mu 1996, yitabye Imana ku myaka 93 azize uburwayi n’izabukuru.

Ku buyobozi bwe yibukwa kuba yarananiwe kugira uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuba yarananiwe kuba umuhuza mu mahoro mu ntambara zitandukanye harimo iy’icyahoze ari Yougoslavie n’iyabereye muri Somalia.

Boutros Boutros Ghali yabaye Umunyamabanga mukuru wa UN mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Boutros Boutros Ghali yabaye Umunyamabanga mukuru wa UN mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gusa yagize uruhare mu kugarura amahoro hagati ya Israeli na Misiri mu bushyamirane bwahuje ibi bihugu mu 1979.

Yanashinze Inama y’Igihugu cya Misiri y’uburenganzira bwa muntu mu 2003. Yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Misiri mu 1977 kugeza mu 1991 mbere y’uko ajya muri UN.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Imana imwakire mubayo!!! uwo musaza najyaga numva izina rye nkiri umwana yarakoze bishoboka pe!! kuko yari umuhanga cyane!!

HIV boy yanditse ku itariki ya: 16-02-2016  →  Musubize

Imana Imwakire Mubayo, Abacu Bazize Genocide bazamwakire.

John yanditse ku itariki ya: 16-02-2016  →  Musubize

Imana Imwakire Mubayo, Abacu Bazize Genocide bazamwakire.

John yanditse ku itariki ya: 16-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka