Bombori bombori n’amacakubiri muri ADPR

Mu nama rusange y’abashumba b’itorero ADPR yari ihuje abaturutse mu ndembo zose zo muri iri torero mu gihugu, tariki 03/02/2012 ku rusengere rw’ADPR-Nyabisindu mu mujyi wa Muhanga, habaye ukutumvikana ndetse n’imyigaragambyo hagati y’abashumba b’iri torero ndetse n’abandi biyita abashumba baryo batavuga rumwe na bo.

Iyi nama yari yatumiwemo gusa abashumba b’iri torero mu Rwanda ariko haza kubonekamo na bamwe mu bashumba baryirukanwemo batari batumiwe bavugaga ko bakiri abashumba mu itorero ry’Imana.

Mbere y’uko inama itangira aba birukanwe mu itorero bari bahagarariwe n’abashumba 21 babanje kwinjira mu rusengero ndetse bafata imyanya y’icyubahiro yari yateguwe.

Mu gushaka guhosha ibi byashoboraga kuvamo n’imvururu, ubuyobozi bw’itorero bwitabaje umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, ndetse n’inzego za polisi zishinzwe umutekano.

Abatauga rumwe n'ubuyobozi bwa ADPR buriho
Abatauga rumwe n’ubuyobozi bwa ADPR buriho

Kuri telefoni igendabwa, umuyobozi w’akarere yahise yitabaza Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kuko ariwe ufite amadini mu nshingano ze akaba yaranagejejweho iki kibazo kuko kimaze imyaka isaga irindwi.

Umuyobozi w’akarere ndetse n’inzego za polisi basabye ko abaje muri iyi nama basohoka uko bakabaye hagasigara abatayitumiwemo ni ukuvuga abo batavuga rumwe. Mu nama ngufi bagiranye, Mutakwasuku yasabye aba ko bakwihangana ikibazo cyabo kikazakemurwa ariko bakareka inama ikaba.

Abasezerewe mu itorero batsimbaraye ko badasohoka muri uru rusengero kuko ngo bose ari urwabo. Umushumba [uwahoze ari umushumba] witwa Modeste Uwabimfura ati: “Nimudusohora muri uru rusengero mumenyeko muba muduhohoteye kandi biraba byigaragaje ko wowe mayor uri umuvugizi wabo”.

Mu guterera hejuru banze icyifuzo cy’abayobozi b’akarere bati: “Nimushaka muzane amapingu mujye kutuboha ntidusohoka muri uru rusengero”.

Nyuma y’igihe kirekire baharira, dore ko inama yagombaga gutangira saa tatu igatangira saa sita kubera ibyo bibazo, umuyobozi wa polisi yahise ahamagara abapolisi ko baza bagatwara aba bari bigometse. Ibi byahise bibatera ubwoba kuko babonye ko bishoboka koko ko bahita bafungwa.

Ubuyobozi busaba abatavuga rumwe n'ubuyobozi bw'itorero kwihangana ikibazo kikazakemurwa
Ubuyobozi busaba abatavuga rumwe n’ubuyobozi bw’itorero kwihangana ikibazo kikazakemurwa

Bahawe urubuga rwo gukorera inama ahandi ariko bizezwa ko nta kintu kiza kuvugwa muri iyi nama rusange kiberekeyeho. Mu kugenda biguru ntege bavuze ko bashobora kugaruka bakaburizamo iyi nama.

Nubwo bitavugwaho rumwe ADPR irahwihwiswamo amacakubiri

Aba batakivuga rumwe n’itorero basobanuriye abayobozi ko muri iri torero harimo amacakubiri ndetse no kunyereza umutungo.

Aba bagabo bagera kuri 21 bavuga ko bari bahagarariye abandi bagera kuri 60 batabashije kuhaboneka, bakaba bose bashinja umuyobozi w’iri torero Samuel Usabwimana kuzana amacakubiri mu itorero ndetse akaba anasahura umutungo w’itorero.

Uwahoze ari umushumba w’Ururembo rwa Mukingi, Jean Marie Vianney Kalisa avuga ko Usabwimana yandikiye ibaruwa Minisitiri w’intebe [yari Bernard Makuza] igaragaza irondabwoko ndetse n’amacakubiri.

Amwe mu magambo bashingiraho bavuga ko iyo baruwa yari irimo amagambo y’amacakubiri ni ayagaragazaga umubare wa bamwe mu bayobozi bakuru ndeste n’ubwoko babarizwamo yagiraga ati: “…mfite abashumba b’abahutu umunani n’abatutsi batandatu…”.

“Nta macakubiri muri ADPR” -Pasitero Usabwimana

Mu kwisobanura umuvugizi w’itorero rya ADPR wakomeje kugarukwaho cyane n’aba bapasitoro, avuga ko aba bashumba bananiranye mu itorero kuko bamwe birukanwe kuva mu mwaka w’2006 babaziza ibyaha bikomeye, birimo n’ibyo kunyereza umutungo.

Pasiteri Usabwimana avuga ko hari umwe mu bashumba yanze kuvuga izina banyereje umutungo bifashishije isinya (umukono) y’inyiganano.
Usabwenimana ahakana yivuye inyuma ko nta macakubiri amurangwaho we ku giti cye ko ahubwo ababivuga bishyize hamwe kugirango bamusenye bamwita “interahamwe”.

Avuga ko atari we wenyine wemerewe gufata ibyemezo byo kwirukana abantu ahubwo ngo ni inama iterana bakiga ku muntu.

Koko ibaruwa irimo amoko yabayeho

Ku ibaruwa bavuga ko Pasitero Samuel Usabwimana yandikiye minisitiri w’intebe [Bernard Makuza], ntahakana ko atayanditse ariko ngo ntiyari igamije amacakubiri.

Avuga ko iyi baruwa yagaragazaga abantu bayoboye mu itorero ryabo ndetse n’amoko yabo kuko ikibazo cy’amacakubiri cyari kimaze gukara mu itorero, biba ngombwa ko yerekana ko atari ubwoko bumwe buyoboye itorero nk’uko byari bimaze igihe bivugwa.

Uyu mushumba mukuru avuga ko atigeze arwanya igihugu nk’uko byakomeje kugarukwaho n’abo batavuga rumwe. Yagize ati “twe turashaka kubaka u Rwanda turwanya umuco wo kudahana, kuko jye sinigeze ndwanya igihugu. Bo gukomeza kunkangisha ngo ndi interahamwe kandi ntari yo”.

Pasiteri Jean Bosco Bwiko umwe mu bapasiteri wari witabiriye iyi nama avuga ko atemeranywa na bariya bapasitoro birukanwe, ati: “Bibaye ari impamo ko Pasiteri Usabwimana afite amacakubiri yari kuba yarafunzwe kera kuko ntiyakwandikira Minisitiri amagambo y’irondabwoko ngo amurebere, yahita ategeka bakamukurikirana”.

Ikibazo kizakemurwa na Perezida Kagame

Pasiteri Samuel Usabwimana avuga ko ikibazo kiri muri ADPR kandi kimazemo igihe, gisigaye kuzakemurwa na Perezida wa Repubulika kuko aho bageze batari gukemurirwa neza ikibazo cyabo.

Iki kibazo ubu kimaze kugezwa kuri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Minisiteri y’ubutabera, polisi y’igihugu n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga.

Usabwimana avuga ko iki kibazo cyarangije kugera no kwa Perezida Kagame kuko yakibajijweho n’abanyamakuru mu nama bagiranye tariki 02/02/ 2012. Ku bw’ibyo rero ngo bazasaba uburenganzira babonane n’umukuru w’igihugu bamusobanurire iby’ikibazo cy’ADPR.

Agira ati: “ndizera ntashidikanya ko nituramuka tubonanye na Perezida azumva ikibazo cya ADPR kandi nziko icyo yamenye ashyirwa akiboneye umuti”.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko iki kibazo cyarangije kugera mu nzego zigikurikirana bityo ngo nta kibazo cyagakwiye guteza.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

shakamakuruya adpr nitoro rya pisai

chimie yanditse ku itariki ya: 9-02-2020  →  Musubize

ABOBISHIZE HEJURU Imana izabacishabugufi

NSHIMIYIMANAETIENN yanditse ku itariki ya: 27-02-2018  →  Musubize

ahubwo nibwobyarushijeho kubabibi bariya nabasenya itorere

ngirababyeyi theoneste yanditse ku itariki ya: 15-11-2013  →  Musubize

Gusa niba bazana impinduka batekereze no ku buzima bw’abakristu bayoboye uziko hari aho bakibatiriza mu ngunguru. uzagere mu rugando kandi bahemeje nka paroisse
yewe ni busness nk’izindi.

gatera yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

ngahore ubwose harya bakirirwa bavuga ngo bariya bazashya bazirimbuka ntibyoroshye,barusha iki abatajya munsengero!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 18-02-2012  →  Musubize

Ikintu kibabaje ni uko aba bapasitori batera akavuyo abenshi bahagaritswe bazira ibyaha bitandukanye abakirisitu barabarambiwe barangiza bakajya gutera amahane!

Azaza yanditse ku itariki ya: 7-02-2012  →  Musubize

aha ndabona aribihe byanyuma ntagishya kiremo ahubwo nugusenga imana gusa ntakindi none se ubwo urumva ibyo ari ibiki gusa bari kwitesha agaciro kubaho ntadini ndabona ari byo byiza

yanditse ku itariki ya: 6-02-2012  →  Musubize

Tugeze mu minsi y’imperuka kweli!
Ubundi umuntu akizwa ashaka kuzajya mu ijuru,ntabwo akizwa ashaka kuba pasteur,iyo bibayeho biterwa n’umuhamagaro w’umuntu.
Amakosa y’abo 21 bigararagambije.
 Bishyize hejuru biyicaza mu myanya y’abanyacyubahiro!.
 Aho gusenga,bakoze kinyamubiri barigaragambya!.
 Bakoze banasebya kuwasizwe n’UWITEKA!.
 Bajyanye ikibazo mubutegetsi,ntibategereza igisubizo barirwanirira!.
N’ibindi,nabibutsa ko guca bugufi bibanziriza gushyirwa hejuru,nibagarukire IMANA.

Jonathan yanditse ku itariki ya: 5-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka