Bombori bombori muri Rusizi International University

Muri Kaminuza yigenga ya “Rusizi International University” haravugwamo kutumvikana hagati y’abanyamigabane b’iyo Kaminuza ari bo ba Nyirayo n’umuyobozi bari barashyizeho witwa Dr. Gahutu Pascal.

Dr Charles Ndagije, umuyobozi mushya wa “Rusizi International University” avuga ko byatangiye kera aho Dr. Gahutu yari atangiye gukora nabi ashaka kwereka abandi bakozi ko iyi kaminuza ari iye, ndetse akanagumura abandi bakozi avuga ko mu nama zose zizajya ziba nta muntu ugomba guhambwa imyanzuro atari we.

Andi makosa Dr. Ndagije akomeza avuga kuri mugenzi we Dr. Gahutu harimo gucunga nabi umutungo w’ikigo, aho ngo hari miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda yagiye akura kuri konti y’ikigo zidafite icyo zakoreshejwe bigaragazwa n’impapuro abifitiye, bikavugwa ko ari imwe mu mpamvu yanga gukora ihererekanyabubasha ngo adakurikiranwa.

Dr. Gahutu Charles yashinzwe kuyobora iri shuri mu buryo bw’agateganyo na bagenzi be mbere yo kubona ibyangombwa byo kubemerera gukora burundu.

Mu buyobozi no mu banshinze "Rusizi International University" haravugwa mo kutumvikana.
Mu buyobozi no mu banshinze "Rusizi International University" haravugwa mo kutumvikana.

Nyuma yo kubona ibyo byangombwa bamusabye ko ikigo yagihereza Dr. Ndagije Charles binyuze mu mucyo, ariko kuva aho babyumvikaniye Dr. Gahutu ngo yanze ko bakora ihererekanyabubasha kugeza magingo aya ngo hashize amezi abiri, Dr. Ndagije akaba ari mu gihirahiro cy’uko nta byemezo ashobora gufata ku ishuri yahawe kuyobora.

Iri shuri ryashinzwe n’abanyemari barimo Mr. Timothy, Dr. Pascal Gahutu, Depite Mporanyi Theobar, Nzeyimana Oscar wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, na Mr. Abdul Kayihura.

Hari amakuru avuga ko Dr. Gahutu Pascal, ari nawe uyoboye bagenzi be bafatanyije gushinga ishuri, yagiye kwishinganisha mu nzego z’umutekano avuga ko ari guhigwa na bagenzi be bashinganye iyi kaminuza yigenga ngo bamuhitane kubera ayo makimbirane bafitanye.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yaganiraga n’uwo Dr. Gahutu atunga agatoki mu kumuhiga utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko ntacyo bapfa na Dr. Gahutu kugira ngo amwice, dore ko umushinga wabo bawufatanyije ari batanu batari babiri gusa.

Ikindi kandi ngo mu gukura Dr. Gahutu ku buyobozi byatewe n’uko yari umunyamigabane muri iyi kaminuza kandi bikaba binyuranyije n’amategeko ko umunyamigabane yaba n’umuyobozi.

Dr. Gahutu Charles, kuri Telefoni ye igendanwa, yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko atarabona umwanya kuko hari ibyo ari gusobanurira inzego z’umutekano dore ko yari yagiye kwishinganisha.

Nyuma umunyamakuru yongeye kumuhamagara ku wa kane tariki ya 14 Gicurasi 2015 nabwo amubwira ko nta mwanya afite.

Kugeza ubu iri shuri rifite abanyeshuri 450 mu gihe hamaze kwiyandikisha 700. Kugeza ubu kandi abakozi b’iyi kaminuza bamaze amezi ane batarahembwa kubera ibyo bibazo.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 2 )

turasaba kurenganura abanyeshuri ba riu banditswe mumwaka wa 1 2 3 bitemewe batanze amafaranga yo 1 2no muwa 3 bazabyiga mumwaka umwe ikiganga nacyo muwa 1no2 ntabwoyigeze yemerwa na hec
turasabakurenganura abobanyeshuri bagasubizwa ibyabo Gahutu pascal kaminuza yayigize iye amafaranga asaga million 200 munyunguzebwite yirukana abakozi bidakurikijwe namategeko benekaminuzabatabizi azazane ibaruwa yasabizeho kaminuza turasaba niba mu Rwanda ntakarengane gahari bikaba bikigaragara ko muri riu gahari byakemurwa mumagurumasha ahogukomeza kwangiriza abana babanyaRwanda ubuyobozibwa akarere bubirebera inzegoz’umutekano ntizibyiteho reta ya u Rwanda yo irabivugaho iki?

hagenimana yanditse ku itariki ya: 25-07-2015  →  Musubize

umwana apfa mu iterura. Dusabe dukomeje abo bashoramali ntibapfushe ubusa ikizere bagiriwe na leta ibemerera gushinga ishuri nka ririya. Ariko hari n, ibinyobera Inararibonye Mporanyi yananirwa ate guhuza bariya bagabo? nibazirikane imbaga y,abanyeshuri yabayobotse baba batedheje umwanya, ese barumva ejo hari uwakongera kwiyanfikisha iwabo? Oscar azi Rusizi kandi ni Inyangamugayo nanagire inama Umusindi atararenga akarwa.

sengumuremyi innocent yanditse ku itariki ya: 22-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka