“Bizimungu afite uburenganzira bwo kuvugana n’itangazamakuru”-Minisitiri Karugarama
Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Tharcisse Karugarama, aratangaza buri Munyarwanda afite uburengenzira bwo kuvugana n’itangazamakuru harimo n’uwahoze ari umukuru w’igihugu, Pasteur Bizimungu.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru The Chronicles, Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze yabajijwe ibibazo birebana n’ubutabera mu Rwanda ndetse n’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda ,Pasteur Bizimungu, wigeze gufungwa ariko ubu akaba yarahawe imbabazi ndetse agasubira mu buzima busanzwe.
Minisitiri Karugarama yabajijwe icyatumye Bizimungu ahabwa imbabazi, uko umutekano we ubungabunzwe nk’umuntu wigeze kuba umukuru w’igihugu ndetse niba yemerewe kuvugana n’ibitangazamakuru.
Karugarama yasubije ko uwabaye umukuru w’igihugu atari umuntu usanzwe; hari ibyo amategeko amugenera kandi arabihabwa. Minisitiri w’ubutabera yavuze ko Bizimungu abayeho mu buryo bwiza kandi ko niba hari ababona bwasubirwamo nabyo bishobora kwigwaho.
Ku birebana n’uburenganzira afite nk’umuntu wayoboye igihugu, Minisitiri karugarama yagize ati “umuntu wayoboye igihugu ntabwo ari umuntu ufatwa nk’abandi bose, agomba kurengerwa na Leta ikamurinda uwo ari wese washaka kumurenganya”.
Ku birebana no kuvugana n’itangazamakuru, Karugarama yavuze ko buri wese yemerewe kuvuga ariko bigaterwa n’icyo avuga n’uburyo akivuga.
Yagize ati “birashoboka ko atagishaka gusubira muri politiki kandi akumva kutavugana n’itangazamakuru ari igitekerezo cyiza kuri we. ntawe uzi icyo atekereza, icyo nzi ni uko buri wese afite uburengazira bwo kuvuga kandi nawe yemerewe kuvugana n’uwo ari we wese ashaka yitaye ku mbabazi yahawe”.
Mu bindi bibazo byagarutsweho muri iki kiganiro harimo ibirebana n’inzira ndende y’ubutabera bw’u Rwanda n’intambwe bumaze gutera uhereye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 kugeza ubu.
Minisitiri Karugarama yasobanuye ko habayeho ivugurura mu mategeko mu 2003 bwahaye ubutabera ubwigenge kuri politike. Ubu ubutabera bufite ingengo y’imari yayo kandi ni bwo bwishyiriraho abacamanza n’abandi bayobozi mu nzego z’ubutabera. Mbere y’ivugurura ryo muri 2003, ubutabera bwo mu Rwanda bwacaga imanza 5000 ku mwaka ariko ubu bubasha kurangiza imanza 50000.
Marie Josée Ikibasumba
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|