Bizeje abaturage kuzabishyura icyizere babagaragarije

Abayobozi b’Akarere ka Ruhango batowe tariki 26 Gashyantare 2016, baravuga ko icyizere bagiriwe n’abaturage ari ideni rikomeye bafite ariko biteguye kwishyura.

Umuyobozi w’aka karere, Mbabazi Francois Xavier, watorewe manda ya kabiri, avuga ko yanejejwe no kuba abaturage yari ayoboye imyaka itanu, barongeye kumugirira icyizere. Ubuyobozi ngo bugomba kugikoresha mu gusubiza ibibazo by’abaturage.

Mbabazi Francois Xavier uyoboye Akarere ka Ruhango muri manda ya kabiri.
Mbabazi Francois Xavier uyoboye Akarere ka Ruhango muri manda ya kabiri.

By’umwihariko, Mbabazi na bagenzi be batorewe kuyobora Akarere ka Ruhango, bavuga ko bagiye gushyira mu ngiro ibikorwa remezo nka gare, imihanda no kongera amashanyarazi n’amazi meza.

Mbabazi avuga ko bari barabihize mu mihigo ya 2015-2016 ariko akaba yari asoje manda ya mbere bitarakorwa.

Abaturage b’Akarere ka Ruhango bavuga ko biteguye impinduka nziza ku bayobozi batowe bushya kandi bakabasaba kujya basubiza amaso inyuma bakumva ibitekerezo by’ababahaye amajwi.

Nsanzumukiza Norbert agira ati “Ntitugaherukane musaba amajwi gusa ngo nimugera iyo mudutere umugongo.”

Mbabazi Francois Xavier (ibumoso), Kambayire Annonciata na Twagirimana Epimaque ni bo bayobozi b'Akarere ka Ruhango kuva tariki 26 Gashyantare 2016.
Mbabazi Francois Xavier (ibumoso), Kambayire Annonciata na Twagirimana Epimaque ni bo bayobozi b’Akarere ka Ruhango kuva tariki 26 Gashyantare 2016.

Komite nyobozi y’Akarere ka Ruhango yatowe iyobowe na Mbabazi Francois Xavier, Twagirimana Epimaque wongeye gutorwa nk’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu; na Kambayire Annonciata wabaye Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza.

Kambayire winjiye muri komite nshya y’Akarere ka Ruhango, yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nshimiracyane twagirimana epimace bwibwitange nubushake atuyoborana azakomeze ajyambere imana izabimufashemo

munyamundu j dodoy yanditse ku itariki ya: 29-10-2016  →  Musubize

TURASHIMIRA.ABAYOBOZI-CYANEMEYAWEMEYEKUTUYOBORA.MANDA 2 NAZEDUFATANYE DUKOMEZEGUTERIMBERE.AKAGARIKANYAMAGANA.TURASHIMIRA.UBUYOBOZI.IYBOBUMAZEKUTUJGEZAHO-TWIZEYEKONIBITARAZABIZAZA.DUTERIMBERE.

RUTAGANDA.SIRIYKE yanditse ku itariki ya: 2-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka