Bivuganye abayobozi babo babafashe bugwate babona gutaha mu Rwanda

Muhirwa Robert benshi bazi ko yitwa Silas hamwe n’abandi barwanyi bari kumwe nawe muri FDLR RUDI bishe abayobozi babo bahita bitahira mu Rwanda nyuma yo gufatwa bugwate no gushyirwa mu buzima bubi.

Muhirwa ubwo yageraga mu Rwanda taliki 13/11/2013 yatangarije Kigali today ko avuye mu mashyamba ya Walikare atashye mu Rwanda aho yaramaze imyaka irenga itatu agiye gushaka amafaranga.

Muhirwa avuga ko avuka Kayonza aho yavuye ajya muri Uganda ahitwa Mbarara mu gace ka Shingiro hafi ya Nyakivara gushaka ubuzima ariko ahageze ahura n’abarwanyi ba FDLR bamubwiye ko bashobora kumubonera ibirombe by’amabuye y’agaciro yacukuramo muri Congo agakira ahitamo kujyamo ariko atungurwa no kubona ashyirwa mu myitozo ya gisirkare aho kujyanwa aho acukura amabuye y’agaciro.

Nubwo atigeze agaragaza ko atabyishimiye ngo we n’abo bari kumwe bari batunzwe no gusahura no kwambura abaturage ubundi bagahora barwana n’umutwe wa Mai Mai muri Walikare.

Avuga ko bafashe umanzuro wo gutaha nyuma yo kwikiza abayobozi batatu bafite amapeti ya Sergent bari bashinzwe kubacunga, ngo nyuma yo kubarasa bahise bisubirira iwabo uko bari batandatu harimo Abanyarwanda batatu n’Abanyecongo batatu bo mu gace ka Binja hafi y’umupaka wa Uganda.

Abari abarwanyi ba FDLR RUDI batashye nyuma yo kwikiza abayobozi babo.
Abari abarwanyi ba FDLR RUDI batashye nyuma yo kwikiza abayobozi babo.

Mu buhamya bwe avuga ko hari Abanyarwanda benshi bajyanwa muri FDLR batazi iyo bajyanwa, aho bashukwa ko bagiye gushakirwa akazi ko gucukura amabuye y’agaciro bagera Congo bagashyirwa mu myitozo ya gisirikare, bamwe mubakora akazi ko kwinjiza abantu mu gisirikare baba mu Rwanda, abandi baba Uganda Kisoro, Mbarara na Gatuna.

Ngo hari n’abataha mu Rwanda bavuye muri FDLR ariko bafite akazi ko kuza gushaka abarwanyi hamwe no gushaka amakuru yo kohereza muri FDLR aho bajya bagaruka banyuze inzira z’ibyaro mu karere ka Rubavu. Hari amakuru avuga ko abarwanyi ba FDLR 45 batashye bamaze gusubira mu mashyamba ya FDLR.

Muhirwa avuga ko ava muri Uganda ajya muri FDLR RUDI yajyanye n’abandi 18 binjijwe igisirikare cya Gen Musare ufite ikizere ko azagaruka agafata u Rwanda, ngo ikizere kinshi bagihabwa n’abaterankunga baba muri Amerika n’u Burayi ndetse bari kubategurira urugamba nk’uko abari muri FDLR babyizezwa, ngo hakaba hari n’indege yabasuye ikabazanira imyenda.

Mu gisirkare cya Gen Musare ngo habarirwa abasirikare 200 nubwo akomeje kwinjizamo abandi, aho aba muri Walikare ahitwa Mashyuta abana na Col Jean Michel, Col Rugema, Capt Ryango, Capt Jean Paul hamwe na Capt Lado.

Benshi mu barwanyi ba FDLR binjizwa ngo bakurwa Uganda mu nkambi z’impunzi abandi bakurwa mu Rwanda banyujijwe Uganda, abandi bakinjizwa banyuze Rubavu mu nzira z’ibyaro ariko benshi bajyanwa bizezwa akazi no gucukura amabuye y’agaciro.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 6 )

Ahaa ibise byoniki? Kwica aba ntu.nkawe.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-11-2013  →  Musubize

Abanya Afurika nabwo tuzi akamaro nka abantu nikyo gituma nagahuda zima tushira mubikorwa.

Kwicya umuntu nibintu byoroshe .Ariko guha umuntu ikyerekyezo kyiza akagira ubuzima bufitiye isi akamaro nabwo byoroshe.(Ibi nabyo nabwo tubikerezaho nka abantu)

ubujiji nu bukene nibwo boyobora 90% yubuzima bwa ba nya Afurika .Kuba abanya Afurika baturiye isi hari miliyari 1.5 zabaturajye ni gihombo gikomeye kyane.

Abanya Afurika nabwo twajyenewe kuvuka burimusi ngo tube abagaragu bu ubujiji nu ubukene.

Kyeretse niba nabwo tujuje ubuzira neje bwo kuba ntura abantu?

.......Birababaje......

timms yanditse ku itariki ya: 19-11-2013  →  Musubize

Babe babafunze ku cyaha cy’ubwicanyi biyemerera.

Murindwa yanditse ku itariki ya: 19-11-2013  →  Musubize

aba bana ubu si abicanyi?

rukundo yanditse ku itariki ya: 19-11-2013  →  Musubize

ariko ntibakabashukishe akazi ngo mwemere! twiheshe agaciro tudashukishwa akazi.

charlotte yanditse ku itariki ya: 19-11-2013  →  Musubize

aHUBWO ABA NABO MUBAREBE NEZA KO ATARABANETSI BA FDLR mwibwira ngo babazaniye amakuru ibyo bavuga se murumva aribyo koko, aba bana mbona ubuzima bwishyamba rya walikare barishobora, barahavuga ntibahazi, azarebe abarwanyi ba FDLR baba walikare uko baba basa abone kwihara ngo nawe yishe abayobozi be ngo abona gutaha

titi yanditse ku itariki ya: 19-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka