Biteguye Kamarampaka nk’igisubizo cy’ibyifuzo batanze ku ngingo ya 101

Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi baratangaza ko biteguye kuzitabira amatora ya Kamarampaka, kuko bibazaga iherezo ry’ibitekerezo batanze ku ivugururwa ry’Ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga.

Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, atangarije ko ku itariki ya 17 na 18/12/ 2015, ari bwo hazaba amatora ya Kamarampaka, abaturage babibonye nk’igisubizo bategereje kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2015, ku byifuzo bashyikirije intumwa za Rubanda; byo kuvugurura Itegeko nshinga kugira ngo bongere amahirwe yo kuyoborwa na Paul Kagame.

Habimana Alphonse abaza aho igisubizo ku byifuzo byo kuvugurura Itegeko Nshinga kigeze.
Habimana Alphonse abaza aho igisubizo ku byifuzo byo kuvugurura Itegeko Nshinga kigeze.

Itangazo ry’itariki izaberaho amatora ya kamarampaka ryashyizwe ahagaragara ku wa kabiri tariki 8 Ukuboza 2015. Mu kwezi gushize, ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsiga Jacques, yasuraga abaturage b’umurenge wa Nyarubaka, bamubajije iki kibazo abasubiza ko na we ategereje kimwe na bo.

Uwitwa Habimana Alphonse yamubajije ati "Tumaze iminsi dutanze ubutumwa twifuza ko Nyakubaha Perezida wa Repubulika yakongera akatuyobora (…..) hari ibyo twumva ku maradio, ariko kuba twakubonye muyobozi w’akarere tubwire. Bigeze he?”

Itariki ya Kamarampaka ikimara kumenyekana, abakorerabushake ba komisiyo y’amatora bafatanyije n’inzego z’ibanze batangiye gukangurira abaturage kwitabira amatora.

Bamwe mu batuye Akagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda batangaza ko biteguye gutora kuko n’amakarita barangije kuyafata.

Uwita Nyirantagorama Pauline agira ati “Icyifuzo ni twe twagitanze none ubwo igisubizo kibonetse turashima Imana. Ahubwo kuri 18 ni kera; n’iyo batubwira ngo tuzinduke mu gitondo twahita tubikora.”

Nubwo hari n’izindi ngingo zavuguruwe mu Itegeko Nshinga ryari ryaratowe mu mwaka wa 2003, abaturage bo baha agaciro Ingingo irebana na manda z’umukuru w’igihugu, mu mushinga uzatorerwa muri Kamarampaka.

Umukozi wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yibutsa abaturage kwitabira amatora ya referendum.
Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yibutsa abaturage kwitabira amatora ya referendum.

Muri uyu mushinga, biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame azongera kwiyamamariza manda y’imyaka 7 mu mwaka wa 2017 ndetse na nyuma yaho akaba yakongera kwiyamamaza muri manda ebyiri z’imyaka itanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uwapfuye yarihuse mba ndoga ’Kanyenzi’

Daily Dose yanditse ku itariki ya: 11-12-2015  →  Musubize

Intero ni iterambere rirambye kdi umusaza aturangaje imbere, gutora turiteguye ni 100%

Math yanditse ku itariki ya: 11-12-2015  →  Musubize

Abesamihigo ba kamonyi nk’abaturanyi bacu mukomereze aho twiyubakire ubuyobozi bwiza bufite intego

rugwe yanditse ku itariki ya: 11-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka