Bishimira ko besheje umuhigo w’ubumwe n’ubwiyunge
Abatuye umurenge wa Cyanika, bishimira ko besheje umuhigo w’ubumwe n’ubwiyunge, icyo bashyize imbere ari umurimo ubageza ku iterambere atari amacakubiri.
Abacitse ku icumu n’abagize uruhare muri jJnoside yakorewe abatutsi, barebanaga ayingwe bigatuma nta terambere bageraho, ariko abatuye Umurenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe, bemeza ko ibyo guca ukubiri babirenze bagashyira hamwe bagaharanira icyabateza imbere.

Anonsiyata Mukarugabiro, atuye mu kagari ka Karama, umurenge wa Cyanika, atangaza ko amoko kuri bo atagifite umwanya ahubwo bishyize hamwe ngo biteze imbere.
Yagize ati “Ubu twishyize mu makoperative, uwo utiyumvagamo ugasanga muri kumwe, twumva ko tugomba kubana ureba mugenzi wawe ntumwishishe, twese duharanira icyaduteza imbere nta kuvuga ngo uriya ni ubwoko ubu n’ubu.”
Francoise Mukankaka, ni umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, atangaza ko iyo batagira amahirwe yo guhugurwa ngo bumvikane n’ababahemukiye bari kuzahora inyuma.

Ati “Nk’ishyirahamwe ryacu ry’ubumwe n’ubwiyunge, iyo komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi ya Gikongoro, itaduhugura ngo twurure imitima ntanubwo iterambere twari kuzarigeraho, abana bacu bari kuzahora mu makimbirane y’Abahutu n’Abatutsi.”
Mudenge Yuvenali ari mu bireze ibyaha bagahanwa bakarangiza ibihano, atangaza ko bitangaje kuba basangira bakabana n’abo bagiriye nabi.
Ati “Murabona kwicira umuntu mugahura we yarahahamukaga, nawe ugaca munsi y’urugo, Ubu nta kibazo dufitanye turahura tukaganira, tugasangira, tukajyana mu Manama, tukanahugurwa ku mibanire myiza.”
Jean Baptiste Ruzigamanzi umuhuzabikorwa wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi gaturika ya Gikongoro, yahuguye aba baturage atangaza ko nyuma y’ubumwe n’ubwiyunge abaturage bashakira hamwe icyabateza imbere.
Ati “Ni byiza ko ubumwe n’ubwiyunge bigaragarira mu bikorwa biganisha ku iterambere, kuko irindi zina ry’amahoro ari amajyambere, twagiye muri iyi gahunda dushakako ituze rugaruka mu bantu ubundi bagakorerahamwe bagatera mbere.”
Abaturage bizeye kuzagera ku iterambere igihugu cyifuza.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo ku banyarwanda na kera na kare kunaho Ni ukubana. Bakomereze aho. Bravo ba nya Cyanika, bravo banyarwanda. Imana iri kumwe natwe.
ubumwe n’ubwiyunge se hali umuhutu uremerrwa guhamba uwe wishwe. ubwo ni ubwoba ngo najye ntiba,pitane. igihe ubumwe n,ubwiyunge byaje umuhutu azahamba uwe wishw emucyubahiro .ibyo ni itekinika.
amacakubiri yari atugeze habi ariko reka twishimire ko igihugu cyacu cyimakaje ubumwe bityo ababyumvise kare bakaba barateye imbere, nabandi barebereho cyane