Biogaz bubakiwe zababereye ibibazo aho kuba ibisubizo
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyaruguru bavuga ko biogaz bubakiwe zanze gukora, mu gihe abo zahiriye bavuga ko batandukanye n’imyotsi.
Aba baturage bavuga ko bubakiwe biogaz ku bufatanye n’akarere kabateraga inkunga ingana na ¾ by’ikiguzi cyose cyayo, ariko ngo kuva zakubakwa ntzigeze zikora.

Habinshuti Juvenal, umuhinzi mworozi wo mu Murenge wa Busanze, avuga ko we yubakiwe biogaz muri Kanama umwaka 2015, nyamara ngo kuva yubakwa ntiranashyushya amazi yo koga.
Agira ati “Kuva bayubaka twashyuhijeho amazi ntiyaserura. Nawe urabyumva, itabiza amazi ntiwayitekaho ibyo kurya ngo bizashye.”
Habinshuti yongeraho ko uretse no guhomba amafaranga batanze kugira ngo bubakirwe izi biogaz, icyo bari bazitegerejeho ntacyo babonye n’ibidukikije bifuzaga kurengera bikaba bikomeje kuhangirikira.

Ati “Ifumbire twari dutegereje ntayo twabonye, ndetse na gahunda yo kurengera ibidukikije twari tugamije ntiyagezweho.”
Ubusanzwe ikigega cya biogaz cyubakwa ku mafaranga ibihumbi 400. Umuturage atangaho 1/4 kuko atanga ibihumbi 100 mu gihe Leta yo iba yagitanzeho ibihumbi 300.
Hari abandi bagenzi b’aba bubakiwe aya mashyiga yahiriye, bakavuga ko batandukanye no gutekera mu myotsi kandi zikabagabanyiriza imvune, nk’uko uwitwa Uwimana Geraldine wo mu Murenge wa Kibeho abihamya.
Ati “Ubu singiteka nicwa n’imyotsi kandi sinirirwa nicaye iruhande rw’inkono, kuko nyishyiraho nkigendera nkabariranya bihiye nkagaruka.”
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Egide Kayitasire, avuga ko hari ibigega byubatswe kera bikubakwa nabi hanyuma ngo bikanga gukora. Akavuga ko ibyo ababyubatse basabwe kubisubiramo kugira ngo bene byo babikoreshe.
Ati “Tugiye kubikurikirana turebe izidakora n’impamvu ibitera hanyuma tubikemure zikoreshwe icyo zubakiwe.”
Naho ngo ku byubatswe vuba ntibikore, avuga ko bishobora kuba biterwa n’uko bitaruzura neza, cyangwa se bitarabona amase ahagije agomba kujyamo kugira ngo bitangire gukoreshwa.
Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru hamaze kubakwa ibigega bya biogaz bibarirwa mu 185 ariko ibikora ngo ni 155.
Ohereza igitekerezo
|