Binubira ibiciro bihanitse by’ubukode bw’isoko bagasubira mu muhanda
Abahoze babunza ibicuruzwa mu muhanda bakorera mu isoko ryitwa ’Fresh Food Market’ i Nyabugogo, barinubira ko ibiciro by’ubukode bw’ibibanza bihanitse.
Bamwe muri bo biyemeje gusubira kwirukanswa n’abashinzwe umutekano babaziza gucururiza ahatemewe, harimo no mu mihanda mikuru ya kaburimbo.

umubyeyi ucuruza inyanya, aganira na Kigali Today, yagize ati "Umushoramari watsindiye gukodesha iri soko atwishyuza 55,000Rwf ku kibanza kitujuje metero kare imwe, ni yo mpamvu ubona imyanya myinshi yahozemo abantu igaragara, kandi nanjye aho bukera ndasubira muri ‘marathon’ ".
Intero ni imwe no kuri bagenzi be bacururiza muri iri soko ry’imboga n’imbuto, nubwo ritararenza amezi abiri rishyiriweho abahoraga bacungana ku jisho n’abashinzwe umutekano.
Umwe mu banshinzwe imicungire y’isoko, mu kiganiro na Kigali Today, yagize ati “Ntawe duhatira kuza gucururiza muri ‘The Fresh food market’; uwo byananiye kwishyura yigendere.”
Gucururiza mu isoko ngo byabananiye mu gihe bataranatangira kwishyura imisoro basabwa, harimo uw’ipatanti.
Ku rundi ruhande, Leta ngo yakomeje gushakira ibibanza ababunza ibicuruzwa (abazunguzayi cyangwa abanyagataro) mu mujyi, “ariko ntibabura urwitwazo”, nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Ruzima John yabitangaje.

Yavuze ko mu Karere ka Nyarugenge honyine hari amasoko y’ubuntu (free market) abiri yagenewe abazunguzayi, “aho Leta iba yarabishyuriye ibibanza mu gihe kingana n’amezi atandatu”, bamara kumenyera bagatangira kwikodeshereza ibyo bibanza.
Mu isoko rya ’Fresh Food Market’ aho umurenge utigeze ubishyurira ubukode bw’ibibanza, Gitifu Ruzima yagize ati ”Tuzavugana n’umuntu watsindiye iryo soko turebe icyo twabafasha, ariko abadamu batishoboye ni bo twashyiriyeho izo ‘free market”.
Ibikorwa byo gukura abazunguzayi mu muhanda bimaze imyaka bikorwa mu Mujyi wa Kigali, ariko bigaragara nk’aho nta cyakozwe.
Gahunda ya Leta yo kubaka imijyi yunganira Kigali ngo yitezweho gufashiriza benshi mu biturage iwabo, mu rwego rwo kwirinda ubwiyongere bukabije bw’abaza gushakira imirimo i Kigali.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|