Bimwe mu by’ingenzi Perezida Kagame yagarutseho muri 2015

Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wa 2015 yakunze kugaruka kuri politiki y’imiyoborere myiza haba ku Rwanda n’Afurika muri rusange, by’umwihariko agahamagarira Abanyarwanda n’abany-Afurika kwiteza imbere aho gutegereza kubeshwaho n’abanya Burayi.

Perezida Kagame ashishikajwe n’iterambere ry’u Rwanda n’Afurika

Ubwo yatangizaga inama yahuje abashinzwe igenamigambi n’iterambere muri Afurika yabaye tariki 30 Werurwe 2015, Perezida Kagame yahamagariye abayobozi n’abaturage b’Afurika kwicara bakanoza icyerekezo bifuza kugeraho ndetse n’ingamba zizabagezayo, aho guhora bararikiye amafaranga y’abanyamahanga atangwa ari menshi ariko ntageze abantu aho bashaka.

Perezida Kagame yahamagari abaperezida b'Afurika kudatega amaboko inkunga gusa bagaharanira kwigira.
Perezida Kagame yahamagari abaperezida b’Afurika kudatega amaboko inkunga gusa bagaharanira kwigira.

Icyo gihe yavugaga ko icyabuze ari umurongo uboneye watuma Abanyafurika bagera ku iterambere rirambye. Ati “Ntabwo iterambere rizashingira ku mafaranga y’abanyamahanga kuko n’Afurika irayafite, igikwiye kubanza ni ukumenya icyo dushaka n’uburyo bwo kukigeraho.”

Ku bwa Perezida Kagame ngo mu bikibangamiye iterambere rya Afurika harimo mbere na mbere kutagira umurongo uhamye w’icyo bamwe mu Banyafurika bashaka kugeraho ndetse n’uburyo buzabageza ku ntego.

Avuga ko iby’ibanze bikenewe mu guteza imbere Afurika bishobora kuboneka byose muri Afurika, no muri buri baturage aho batuye baramutse bashyize hamwe ndetse n’ibihugu bigafatanya hagati yabyo, abaturanyi bagahahirana ubwenge, ubumenyi n’ubutunzi.

Muri Gicurasi 2015 umukuru w’igihugu yagiranye ibiganiro n’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga byaberaga i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, maze arusaba kwigira ku iterambere ry’ibihugu rubamo na rwo rukazabasha kwiteza imbere no guteza imbere u Rwanda.

Perezida Kagame yabwiye urwo rubyiruko ko hari byinshi Abanyarwanda baba mu bihugu by’ibihangange bakwigirayo ku iterambere aho kubibamo gusa, bagaharanira kuhakura ubumenyi bwazabagirira akamaro.

Ati “Hano barakora, abantu bazi ibyo bakeneye bakabitekerezaho bakabikora, ntabwo ari impuhwe z’Imana gusa ahubwo baranakora. Kuki mwe mwakwicara mugasoma ibitabo gusa? ahubwo mwanakwigira ku byo bakora namwe mukazabikora iwanyu, uru rubyiruko ruri aha rushobora gutera imbere.”

Perezida Kagame muri Gicurasi 2015 yahuye n'urubyiruko rw'Abanyarwanda ruba i Dallas arusaba kwigira ku iterambere riri mu bihugu barimo bakiryifashisha mu kubaka u Rwanda.
Perezida Kagame muri Gicurasi 2015 yahuye n’urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba i Dallas arusaba kwigira ku iterambere riri mu bihugu barimo bakiryifashisha mu kubaka u Rwanda.

Urubyiruko rwitabiriye ibyo biganiro rwabwiye umukuru w’igihugu ko ntawe ugomba kurusaba kugira uruhare mu kubaka u Rwanda kuko rubifata nk’inshingano kugira ngo ruhinyuze abakeka ko rwagiye gukora ubusa mu mahanga.

Ibi kandi umukuru w’igihugu yanabigarutseho tariki 12 Mata 2015 ubwo yasuraga ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye.

Mu ijambo yagejeje ku banyeshuri n’abarimu b’iyo kaminuza ndetse n’abayobozi batandukanye, Perezida Kagame yavuze ko ipfundo ryo guhindura ubuzima bw’abantu ari ukubaha uburezi bubaha ubumenyi, ubwo bumenyi bukaba bushobora gutuma bahindura ubuzima bwabo n’ubw’abandi, ndetse n’ubw’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Wize ukarangiza za kaminuza ukabona za dipolome nyinshi ntugire igikorwa gihindura ubuzima bwawe cyangwa gifasha guhindura ubuzima bw’abandi, ibyo biba byarapfuye ubusa.

[...] Turacyari abakene, turacyagaburirwa, turacyagemurirwa, nk’Abanyarwanda, abandi amateka yabo n’ubumenyi bwabo babikoresheje neza, uko bikwiye, babivanamo icyo batugaburira, icyo badutungisha.”

Perezida Kagame yanavuze ko abashoramari bakomeje gushora imari yabo mu Rwanda rwarushaho kuvuduka mu iterambere, kuko inyubako zigezweho zigenda zubakwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali zimaze guhindura isura y’uwo mujyi ku buryo bugarara.

Tariki 10 Kanama 2015 ubwo yatahaga inyubako y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali ndetse n’inyubako yitwa M Peace Plaza ya Makuza Bertin yubatswe ahahoze iposita mu mujyi rwagati, umukuru w’igihugu yijeje abashoramari ko amazu bubaka atazabura abayakoreramo.

Yagize ati “Hari benshi badafite aho baba, abadafite aho bakorera cyangwa abafite aho batishimiye. Abaturage bakomeje kwiyongera muri uyu mujyi haba mu bwinshi n’ubushobozi, ndetse hari n’abanyamahanga bakomeje kuza, abo bose barashaka aho gukorera kandi heza hatari muri ka kazu karimo umurayi.”

Mu nama ya Transform Africa yabereye i Kigali mu kwezi k’Ukwakira 2015, Perezida Kagame yagarutse ku ruhare rw’abashoramari mu iterambere rya Afurika, avuga ko iryo terambere ryagerwaho igihe cyose abikorera bashora imari bahereye ku mishinga iciriritse kugira ngo iryo shoramari rigirire akamaro abantu benshi.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye Transform Africa 2015 ko gukoresha ikoranabuhanga byatuma Afurika yihuta mu iterambere.
Perezida Kagame yabwiye abitabiriye Transform Africa 2015 ko gukoresha ikoranabuhanga byatuma Afurika yihuta mu iterambere.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama umukuru w’igihugu yanagarutse ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu iterambere, avuga ko gushora mu ikoranabuhanga bitagombye kubangamira izindi nzego z’ishoramari, ariko ngo ni ngombwa kureba niba ibyo ukora bishobora kujyana na ryo kugira ngo ubashe kunguka.

Yakomeje avuga ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyigikira ikoranabuhanga kuko bigaragara ko aho rikoreshwa abantu barushaho kwiteza imbere asaba ko za Leta zakomeza gushyigikira abashora mu ikoranabuhanga, kuko rizafasha Abanyafurika guhanga udushya.

Icyo bisaba ngo ni ubushake, guhugura abantu ku bijyanye n’ikoranabuhanga, kubafasha gushaka igishoro no gukurikirana imishinga yabo.

Mu rwego rw’imiyoborere umukuru w’igihugu ntiyahwemye guhwitura abayobozi

Mu itorero ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ryabereye mu kigo cya gisirikari cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo mu kwezi kwa Kamena 2015, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibukije abayobozi muri rusange ko igihugu kitatera imbere mu gihe buri wese atuzuza inshingano ze.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bagera ku bihumbi 2 na 148. Mu butumwa umukuru w’igihugu yatanze ubwo yarisozaga tariki 12 Kamena 2015, yababwiye ko bakwiye gukorera hamwe kandi bagashyira imbere inyungu z’abo bayobora, barushaho kunoza serivisi kugira ngo igihugu kirusheho gutera imbere.

Yagize ati “Kuyobora ni inshingano tudasiganira, ni yo mpamvu buri wese akwiye kumenya inshingano ze akazuzuza uko bikwiye, ikindi kandi Igihugu nticyatera imbere hatabayeho gushyira hamwe buri rwego rukuzuzanya n’urundi.”

Izo ntore z’Inshingwangerero zagaragarije umukuru w’igihugu imbogamizi zahuraga na zo mu kazi zirimo no kutagira telefoni zigezweho zakwifashisha mu kazi ka buri munsi.

Umukuru w’igihugu yahise abemerera telefoni zigezweho zo mu bwoko bwa “Smart phones” mu rwego rwo kuborohereza akazi no kubafasha kugakora bifashishije ikoranabuhanga, benshi bakaba baramaze kuzihabwa.

Uko guhwitura abayobozi Perezida Kagame yanabikoze mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu na wo wari wabereye mu kigo cya gisirikari cya Gabiro muri Werurwe 2015 ku nshuro ya 12, yihanangiriza abayobozi bareba inyungu zabo bwite aho kureba inyungu z’abaturage bayobora.

Muri uwo mwiherero hagaragajwe ikibazo cy’isuku nke yagaragaraga hirya no hino mu gihugu, hari abaturage barwaye amavunja ndetse n’abandi bararana n’amatungo mu nzu batinya ko yibwa, Perezida wa Repubulika avuga ko hadakenewe amafaranga y’abaterankunga kugira ngo habungabungwe isuku no kurinda umutekano w’amatungo y’abaturage.

Ati “Niba hakenewe amafaranga y’abaterankunga mu kurwanya abajura ubwo baruta abaturage basanzwe ubwinshi. Niba batabubarusha habura iki ngo bacike? Abajura bafite imbaraga nyinshi n’ubundi basanga ya matungo mu mazu bakayatwara.”

Uretse abayobozi bihugiraho bakibagirwa abo bashinzwe kuyobora umukuru w’igihugu yananenze abiyandarika. Ati “Ntabwo nzahora mbwiriza abantu ngo ntugasambane, ntukibe…. n’ibindi.”

Umukuru w’igihugu yihanangirije abayobozi batekinika n’abahutaza abaturage ahanini bagamije inyungu zabo bwite, avuga ko “bitumvikana ukuntu ikintu kimwe cyaganirwaho imyaka irenze itanu kandi ntigikosorwe” ari na ho yahereye asaba ko uwo mwiherero ukwiye kuvamo ingamba zikaze zigamije kwihutisha iterambere.

Yikomye ubutabera mpuzamahanga burenganya bamwe

Muri Kamena 2015, Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rw’u Rwanda, Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake, yatawe muri yombi mu Bwongereza hashingiwe ku mpapuro zita muri yombi abasirikari bakuru b’u Rwanda bagera kuri 40 zatanzwe n’ubutabera bwo muri Espagne mu mwaka wa 2008.

Perezida Kagame uyu mwaka ntiyakunze kuvuga rumwe n'ubutabera mpuzamahanga kubera kwivanga mu miyoborere n'ubutabera by'u Rwanda.
Perezida Kagame uyu mwaka ntiyakunze kuvuga rumwe n’ubutabera mpuzamahanga kubera kwivanga mu miyoborere n’ubutabera by’u Rwanda.

Tariki 25 Kamena 2015 ubwo Umukuru w’igihugu yakiraga indahiro z’abayobozi bashya bari binjijwe mu nzego nkuru z’igihugu, yavuze ko itabwa muri yombi rya Lt Gen Karenzi Karake “ari urubanza ruzatuma Abanyarwanda bigenera uko bashaka kubaho.”

Yagize ati “Ni urubanza rwihariye, mu bihe bitoroshye, aho dushaka kwigenera uko dushaka kubaho, atari uko abandi bashaka ko tubaho.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko iryo tabwa muri yombi ritanze izindi mbaraga zo guhangana, kuko ari akarengane kadakwiye kwihanganirwa n’Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika muri rusange, “bikazatuma umuntu uhunga iyo ahuye n’urukuta, agarukana uwamwirukankanaga.”

Ati “Ndatekereza ndetse nishimiye ko ibintu nk’ibi biba ku Banyarwanda bitabaye ku bandi kuko byari kuzibagirana, [...] nta mbaraga dufite mu buryo bw’ubutunzi, mu buryo bw’igisirikare cyangwa ikoranabuhanga, ariko dufite umutima (spirit) n’ubushobozi bwo guhangana no gutukwa, no gutotezwa.”

Yakomeje avuga ko bitangaje kubona Lt. Gen Karenzi Karake uri mu babohoye Igihugu bagahagarika Jenoside, yitwa umujenosideri ku kagambane k’abajenosideri ba nyabo bafatanije n’abaregwa guhemukira u Rwanda, yizeza ko abashaka kwica Abanyarwanda batazigera babishobora kuko n’ubundi babigerageje ariko bikabananira. Ati “Dufite imbaraga zihagije zo kudatsindwa n’ayo mafuti y’akarengane.”

Ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza wa 2015/16 i Gabiro mu Karere ka Gatsibo tariki 04 Nzeri 2015, Perezida wa Repubulika yavuze ko atemera ubutabera mpuzamahanga burengera inyungu za bamwe bukarenganya abandi, avuga ko ubwo butabera bukwiye kwamaganwa.

Yavuze ko ubwo butabera bukora ibihabanye n’amahame bushingiyeho kuko burengera inyungu za bamwe zigatsikamira iz’abandi.

Yagize ati “Niba uvuze uti ni ubutabera mpuzampahanga ugomba no kuvuga ko bikureba nanjye bindeba. Ntibwaba ari mpuzamahanga mu gihe ari njye ukurikirana ariko wowe bitakureba. Ni ahacu rero ho kubisobanura ariko tukanarwana urugamba rwo gukosora ubusumbane bugaragara mu butabera. Tuzakomeza kubikora kandi turacyabikora.”

Yatanze urugero rwa bimwe mu bihugu by’i Burayi bihitamo gucira imanza Abanyarwanda kandi byo bicumbikiye abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 badakurikiranwa.

Agasanga ubwo butabera bushingiye ku nyungu za politiki kurusha uko bushingiye ku mahame y’ubutabera, kuko bimeze bityo “abo Banyarwanda bamaze imyaka 21 bidegembya bakabaye baragejejwe imbere y’ubutabera” nk’uko yabisobanuye.

Perezida Kagame yabwiye abacamanza bari bitabiriye uwo muhango ko ari bo urwo rugamba rureba mbere na mbere, kugira ngo u Rwanda ntirukomeze guhohoterwa n’ubwo butabera avuga ko butubahiriza amahame y’ubutabera nyabwo. Cyakora, ibyo ngo ntibyagerwaho abakora mu nzego z’ubutabera batimitse ubunararibonye, gukorera hamwe no gushaka kugera ku cyiza.

Umukuru w’igihugu yasuye abaturage hirya no hino mu gihugu

Mu ngendo yagiriye mu turere twa Karongi, Rutsiro, Nyamasheke na Rusizi, Perezida Kagame yashimye intambwe abaturage bamaze kugeraho ariko abibutsa ko hari amahirwe abakikije batarabasha kubyaza umusaruro.

Aha Perezida Kagame yari yasuye abaturage ba Nyamasheke.
Aha Perezida Kagame yari yasuye abaturage ba Nyamasheke.

Ubwo yasuraga Abanyakarongi tariki 19 Kamena yavuze ko ako karere kasigaye inyuma mu mibereho y’abaturage n’ubukungu, byongeye abaturage bako bafite munsi y’imyaka 40 bagize 80% by’abaturage badakora uko bikwiye, bikaba bishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Tariki 30 Kamena yasuye Akarere ka Rusizi maze asaba abaturage b’ako karere kubanira neza abaturage b’ibihugu by’Uburundi na Congo bihana imbibi n’ako karere, avuga ko Abanyarwanda bafite inshingano yo kubanira neza abaturanyi kabone n’ubwo abaturanyi bo batabikora.

Perezida Kagame yahise anemerera abaturage b’Umurenge wa Nkombo muri ako karere ikindi cyombo cyisumbuye ku cyo yari yarabahaye kugira ngo bakomeze guhahirana n’abandi baturage batuye mu bindi bice, bitewe n’uko uwo murenge uri rwagati mu Kiyaga cya Kivu.

Ubwo yasuraga Akarere ka Nyanza tariki 11 Nzeri 2015 ho ubuyobozi bw’akarere bwamugaragarije ko abaturage babona umukamo ugera kuri litiro ibihumbi 40 z’amata, ariko bakaba badafite ubushobozi bwo gutunganya litiro zirenze ibihumbi 10.

Perezida Kagame yanasuye abaturage ba Rutsiro.
Perezida Kagame yanasuye abaturage ba Rutsiro.

Perezida Kagame yahise abemerera urundi ruganda anavuga ko rushobora kuzaba rutunganya litiro zirenga ibihumbi 30 zapfaga ubusa abasaba kongera umusaruro.

Abatatira u Rwanda bazagerwaho n’ukuboko kw’amategeko

Tariki 26 Kamena 2015 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye ipeti rya ‘Sous-Lieutenant’ abasirikare bato (Cadets) bo mu Ngabo z’u Rwanda bagera kuri 528 mu ishuri rya gisirikari ry’i Gako mu Karere ka Bugesera, aburira Ingabo z’igihugu n’abakozi b’izindi nzego muri rusange, ko abatatira igihugu bazabihanirwa n’amategeko, kabone n’ubwo baba hanze y’igihugu.

Perezida Kagame yanahaye ipeti rya Sous Lieutenand abasirikare bato 528 bari barangije amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry'i Gako.
Perezida Kagame yanahaye ipeti rya Sous Lieutenand abasirikare bato 528 bari barangije amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako.

Perezida Kagame yabanje gusobanurira abasirikare bambitswe ipeti, ko gutatira u Rwanda ari ukudashyira mu bikorwa ibyo barahiriye, harimo kwanga kwitabira kurwana intambara bategetswe kujyamo, cyangwa kuzijyamo bakazitsindwa.

Aburira abarahiye n’Abanyarwanda muri rusange, yagize ati “Ingabo igomba kugira ubushobozi bwo kurwana ingamba n’intambara yahamagariwe igihe ari ngombwa kandi ikazitsinda. Abatatiye u Rwanda ukuboko kw’amategeko kuzabageraho aho bazaba bari hose, ni ikibazo cy’umunsi gusa.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko ku buryo abanze kubahiriza inshingano barahiriye baba basuzuguye ayo mategeko ari na yo mpamvu baba bagomba guhanwa.

Umukuru w’igihugu yabibwiye abo basirikari mu gihe tariki 11 Gicurasi 2015 na bwo yari yasabye abagize urwego rwa Polisi kubaka ubushobozi mu bumenyi bufasha Polisi kurinda umutekano w’abaturage, ariko mbere ya byose bakarangwa n’ikinyabupfura kuko imbaraga zose n’ubushobozi baba bafite.

Perezida Kagame yanakiriye abofisiye bashya 462 muri Polisi y'u Rwanda.
Perezida Kagame yanakiriye abofisiye bashya 462 muri Polisi y’u Rwanda.

Icyo gihe na bwo yari yagiye gusoza amasomo y’icyiciro cya karindwi cy’amahugurwa yinjiza abapolisi 462 mu cyiciro cy’aba ofisiye bato ba polisi bari bamazemo umwaka mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Amaze gutanga ipeti rya “Assistant Inspector of Police” ku bapolisi 462 ndetse no kwakira indahiro yabo ibinjiza mu ba Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda, Perezida Kagame yababwiye ko nyuma y’amahugurwa bari barimo, ari bwo batangiye akazi kajyanye n’umutekano abasaba ko imirimo bazakora igomba gushingirwaho icyizere n’Abanyarwanda, ku buryo bizera umutekano kandi bikaba impamo.

Icyo Kagame yavuze ku guhindura Itegeko Nshinga

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 02 mata 2015, Perezida Kagame yavuze ko abavuga ko bashaka ko akomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017 bagifite akazi gakomeye ko kubimwumvisha bakanabyemeza Abanyarwanda, kuko Itegeko Nshinga risanzweho ribimubuza kandi akaba ntawe yasabye kurihindura.

Ibi yabivuze mu gihe hari Abanyarwanda bari baratangiye gusaba ko Itegeko Nshinga ryavugururwa kugira ngo ingingo imubuza kwiyamamariza indi manda ivanweho. Perezida Kagame yavuze ko kuri we atarabona impamvu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryahinduka kuko ngo “ababishaka batarabasha gusobanura nyabyo impamvu babikeneye.”

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yavuze ko akorera Abanyarwanda kandi ahora yiteguye ko bamusabye kuva ku buyobozi uyu munsi yabuvaho kuko baba babona atakibabereye.

Na none kandi ngo kuguma ku buyobozi cyangwa kubuvaho byose bifatiye ku nyungu n’ubushake by’Abanyarwanda. Ati “Nshobora kwemera kugenda cyangwa se kutagenda bitewe n’inyungu z’Abanyarwanda ndetse n’ahazaza h’iki gihugu.”

Ibyo kuvugurura Itegeko Nshinga bikivugwa ishyaka rya Democratic Green Party ryahise ribyamaganira kure, ndetse tariki 3 Kamena 2015 rinatanga ikirego mu rukiko rw’ikirenge risaba ko ingingo ya 101 igena umubare wa manda z’umukuru w’igihugu itavugururwa ngo Perezida Kagame ahabwe manda ya gatatu.

Icyo gihe Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yatangaje ko iryo shyaka rifite uburenganzira busesuye bwo gutanga ikirego risaba ko iyo ngingo itavugururwa. Ati “Bari gukora ibiri mu burenganzira bwabo …Green Party, (ibyo ikora) ni ikintu cyiza.”

Gusa Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bakomeje kwandikira Inteko Ishinga Amategeko basaba ko iyo ngingo y’Itegeko Nshinga yavugururwa, inteko imaze gusuzuma ubusabe bw’Abanyarwanda yemeza ivugururwa ry’iyo ngingo ya 101.

Binyuze muri Referandumu tariki 17 na 18 Ukuboza 2015 Abanyarwanda bo muri Diasipora n’ab’imbere mu gihugu batoye bemeza ko iyo ngingo y’Itegeko Nshinga ndetse n’zizndi zitakijyanye n’igihe zavugururwa.

Perezida Kagame na we yatoye Itegeko Nshinga muri Referendum.
Perezida Kagame na we yatoye Itegeko Nshinga muri Referendum.

Mu gitondo cya tariki 18 Ukuboza 2015 Perezida Kagame na we yitabiriye itora rya Referandumu igamije kuvugurura Itegeko Nshinga. Abajijwe n’itangazamakuru icyo avuga kuri referandumu, Perezida Kagame yavuze ko ibiri kuba ari amahitamo y’Abanyarwanda kandi bikaba biri mu bushake bwabo.

Abajijwe niba mu gihe Itegeko Nshinga rishya ryatorwa, yakwemera ubusabe bw’Abanyarwanda bwo kongera kwiyamamaza muri 2017 yavuze ko atabizi. Ati “Ntabwo mbizi. Tuzabimenya igihe nikigera.”

Mbere y’uko Referandumu iba Perezida Kagame yari yavuze ko nyuma y’ibizava mu itora rya referandumu ari bwo azatangaza aho ahagaze ku kuba yakwiyamamaza muri 2017, nk’uko abaturage bakomeje kubimusaba.

Mu nama ya 13 y’Umushikirano yabaye ku wa 21-22 Ukuboza 2015, Perezida Kagame yagarutse ku banenga ibyo u Rwanda rukora avuga ko rwiteguye gukosora ibitagenda ariko ntiyavuga rumwe n’abanenga batarebye ibyakozwe, byose bagashaka kubibona mu ndererwamo y’ibitagenda gusa.

Yagize ati "Ndatekereza ko mu mushyikirano w’ubutaha muzabona u Rwanda ari rwiza kurushaho; ariko na none mumenye ko byongereye akazi kuko mu kugerageza gutera imbere, birumvikana ko ibintu birushaho gukomera aho koroha”.

Muri iyo nama, Perezida Kagame yanasabye inzego bireba kurangiza ikibazo cy’amafaranga abanyeshuri bahabwa yo kubatunga. Perezida Kagame yabisabye abishimangira kuko no mu Nama y’Umushyikirano ya 12 iki kibazo cyari cyagarutsweho kandi hagategekwa ko gikemuka burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nawe natore kabisa ashyigikire ikifuzo cyaco

kamali yanditse ku itariki ya: 2-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka