Bihaye ukwezi ko kugaruza miliyoni 200FRW ya VUP

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi butangaza ko bwihaye ukwezi ngo bugaruze amafaranga agera kuri miliyoni 200 yanyerejwe muri gahunda ya VUP.

Munyaneza Mathias, Umukozi ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza mu Karere ka Karongi, ari na we ufite gahunda ya VUP mu nshingano, avuga ko ayo mafaranga agizwe n’ayahawe abantu ntibishyure, ndetse n’ayahawe abayobozi bagiye bihisha mu matsinda.

Akarere ka Karongi kihaye ukwezi kumwe ngo kabe kagaruje amafaranga yanyerejwe muri VUP.
Akarere ka Karongi kihaye ukwezi kumwe ngo kabe kagaruje amafaranga yanyerejwe muri VUP.

Ati “Hari ayahawe abaturage ariko bamara kuyafata bakajya kuyifatamo neza, cyangwa nk’itsinda ugasanga bahise bayagabana ndetse na bamwe mu bayobozi cyangwa abakozi bakihisha mu matsinda.”

Munyaneza akomeza avuga ko muri abo bayobozi bagiye batwara ayo mafaranga kandi batabikwiye harimo abayobozi b’imidugudu, ab’utugari ndetse n’abajyanama b’ubuzima.

Abaturage, basaba ko abayobozi bagiye bigabiza iby’abakene bagatwara n’amafaranga ya VUP bakanirwa urubakwiye.

Gasamagera Laurent, umwe mu ari abo baturage bo mu Karere ka Karongi, ati “Abo bayobozi bagomba gukurikiranwa bakishyura kuko bo baranahembwa.

Kumva ngo umukozi wa Leta yambuye amafaranga ya VUP, mbere yakagombye gusobanura uburyo yayabonye. Ese uwo mukozi niba atanishyura, utishoboye we azayakura he?”

Nubwo uyu muyobozi avuga ko bihaye ukwezi kwa Mata ngo gikemuke, ikibazo cy’igaruzwa ry’amafaranga ya VUP kiri mu byafashweho umwanzuro inshuro zirenze imwe mu nama z’ Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yacyuye igihe, aho wasangaga nyobozi ihabwa igihe runaka cyo gukurikirana abambuye n’abanyereje ayo mafaranga, ariko ntihagire igikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aka karere nikabigeraho bizaba byiza

Alias yanditse ku itariki ya: 4-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka