Bigogwe: Abana n’abarezi b’ibigo by’amashuri abanza bafasha abirukanywe Tanzaniya
Abana n’abarezi bo mu bigo birenga 10 by’amashuri abanza byo mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu bagaragarije ineza ikomeye imiryango 27 y’abirukanwe muri Tanzaniya bakaza gutuzwa muri uwo murenge babagenera inkunga zitandukanye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Gashyantare 2014, buri mwana yari afite kimwe mu biribwa bigizwe n’ibishyimbo, amashu, ibirayi, ibigori ndetse n’amafaranga aje gufasha bagenzi be birukanywe muri Tanzaniya.
Ibintu bitandukanye by’ibiribwa byazanywe, byabaye byinshi irarundwa bigenda bigabanwa imiryango igera kuri 27, igizwe n’abantu 99 birukanywe muri Tanzaniya.

Kamana Nicolas, umurezi ku kigo cy’amashuri abanza cya REGA II avuga ko babonye bagenzi babo baturutse Tanzaniya baje bababaye nabo bumva ni ikibazo, bituma bajya inama y’uko babatabara kuko gutabara ari umuco mwiza Abanyarwanda basanganywe.
Umusaza Rusezera Charles yashimiye cyane abana n’abarezi bagize ibigo by’amashuri abanza bya Bigogwe. Yavuze ko bageze mu Rwanda basanze Abanyarwanda ari abantu beza, bafite umutima mwiza,ku buryo kuva bahagera muri kuwa 17 Nzeri 2013,batigeze bicwa n’inzara.
Yongeraho ko kuva bazanywe guturwa mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe, bakomeje kubaho neza bakitwabwaho kandi bagafashwa n’abaturage.

Uyu musaza uvuga ko yavukiye muri Tanzaniya mu 1959 ngo yari afiteyo umufasha, abana 8 n’abuzukuru ariko iwo muryango we wose yawusizeyo. Ikimubabaza cyane ngo ni uburyo aba mu nzu wenyine ari umusaza, akivomera akitekera kandi yari afite abana be n’abuzukuru bakagombye kuba bamufasha.
Ikindi kibazo ngo bafite n’ik’imbeho yo mu bigogwe,ku buryo bakeneye ibyo kwiyorosa. Iki kikiyongeraho ikibazo cy’aho kuba,amazu yabo bwite,kuko kugeza ubu bakumbikiwe.
Kuri iki kibazo cy’aho kuba Mukaminani Angela, umuyobozi w’akarere ka Nyabihu ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari, avuga ko cyatekerejweho kizanakemurwa kuko mu mazu 160 Croix Rouge irimo kubakira abatishoboye muri Bigogwe n’ayabo azaba arimo, bakaba baramaze no gutombora ibibaza nk’uko nabo ubwabo babidutangarije.

Angela kandi avuga ko bari kuvugana na MIDIMAR kugira ngo barebe uburyo bazababonera mitiweli bakabasha kwivuza.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
yego mama shenge, iki gikorwa kinoze kumutima nukuri, abanyarwanda dutoze abana bacu umutima wa kimuntu , kugira ubuntu n’urukundo aba bana bazakura ari abantu babona umuntu ikiremwas gikwiye gukurwa no kubahwa no guha agaciro kigomba, iki gikorwa nicyindashyikirwa nukuri. babyeyi barezi dukomereze aha abana nibo gihugu cyejo , nabana bafashijwe nabo barabonako bari mu bantu ejo bakure bumvako bagomba kurangwa nubuntu
kwishakira ibisubizo nibyo dushyize imbere kuko akimuhana kaza imvura ihise kandi murabona ko bishoboka mu gihe twese twishyize hamwe
bana b’u Rwanda mureke twishakemo ibisubizo kuko umugabo arigira yakwibura agapfa
Mbega umuco mwiza ibaze abana batangiye kumenya ko bashobora gutanga ubufasha bangana kuriya ni ukuri ndabona u Rwanda rugana heza ubumwe abanyarwanda bafumbatiye n’ubwigiciro cyane. Abo bana aho bakuye Imana ibakubire inshuro 7