Bifuza ko hongerwa imipaka n’imihanda bakabasha guhahirana

Abaturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko hakwiye kongerwa imipaka n’imihanda ibahuza na repubulika iharanira demukarasi ya Kongo, mu rwego rwo kurushaho guhahirana n’abatuye muri icyo gihugu.

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu aganira n'abaturage ibyo bifuza gukorerwa
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu aganira n’abaturage ibyo bifuza gukorerwa

Abaturage babigaragaje mu gikorwa cyo gukusanya ibitekerezo bizashyirwa mu igenamigambi ndetse n’ingengo y’imari by’umwaka wa 2020-2021, igikorwa cyakozwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Ni igikorwa cyakozwe mu midugudu no mu tugari mu mirenge igize akarere ka Rubavu,umuyobozi w’akarere Habyarimana Gilbert yakira n’ibitekerezo binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’akarere zirimo Twitter, Facebook, Instagram, Radio Isano ndetse banahamagara ku murongo w’akarere utishyurwa 1020.

Hategekimana Athanase wo mu mudugudu wa Kitarimwa mu kagari ka Rukoko mu murenge wa Rubavu agira, yagize ati “Ibyo dukeneye ni byinshi ariko ibyo twasanze byihutirwa cyane ni ibiteza imbere ubuhahirane, kugira ngo abaturage bakomeze kwiteza imbere.

Abaturage mu midugudu batanga ibitekerezo
Abaturage mu midugudu batanga ibitekerezo

Twahereye ku kongere imipaka hamwe n’imihanda ya kaburimbo kugira ngo ubuhahirane n’abaturanyi bacu bo hakurya burusheho gutungana”.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yagaragarije abaturage ko imwe mu mihanda bifuza ko ishyirwamo kaburimbo yatangiye gukorwa, ndetse bikazanakomeza hagendewe k’uko ubushobozi buzagenda buboneka, naho imipaka ngo kizakorerwa ubuvugizi.

Mu bitekerezo icyenda byari byaratanzwe umwaka ushize mu kagari ka Rukoko, umunani byashyizwe mu igenamigambi ndetse bishyirwa no mu ngengo y’imari y’akarere mu gihe mu mirenge igize akarere ka Rubavu, hari hakusanyijwe ibitekerezo 112 hashyirwa mu bikorwa ibitekerezo 63 bingana na 56%.

Imihanda ihuza imirenge n’utugari mu karere ka Rubavu isanzwe yarashyizweho, ariko abaturage bavuga ko itoroshya ubuhahirane nkuko babyifuza mu kugeza umusaruro ku isoko, ibi bigatuma hamwe imyaka igura makeya ahandi igurishwa menshi.

Umuyobozi w'akarere yakira ibitekerezo by'abaturage kuri radio na telefoni
Umuyobozi w’akarere yakira ibitekerezo by’abaturage kuri radio na telefoni

Mu karere ka Rubavu habarirwa imipaka itatu ihuza u Rwanda na Kongo, ari yo umupaka Munini, umupaka Muto na Kabuhanga, ariko abaturage bakavuga ko iyo mipaka ihoraho imirongo myinshi y’abayikoresha mu gihe hari ahantu hatari imipaka kandi hegereye umupaka nka Rubavu, Cyanzarwe na Busasamana bavuga ko ishyizweho byakorohereza abahatuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka