Bifuza ko gusoresha ibibanza byakwiganwa ubushishozi
Abarokotse Jenoside batishoboye n’abandi baturage batishoboye basaba ko ibijyanye no gusorera ubutaka muri Mukamira byakwiganwa ubushishozi.
Bimwe mu bice bigize Umurenge wa Mukamira byamaze kwemezwa mu gishushanyo mbonera nk’ibigize umujyi w’Akarere ka Nyabihu n’ibikorwa n’amategeko bijyanye na wo, byatangiye kubahirizwa.

Bamwe mu baturage barokotse jenoside batishoboye, bagaragaza ko gusora bigoranye ku buryo basanga bishobora kuzasaba kugurisha ubutaka ngo umusoro uboneke, nk’uko Juru Anastase uhagarariye IBUKA muri Nyabihu abivuga.
Agira ati “Murabizi turi mu gihe cyo gusorera ubutaka. Hari abantu bacu batishoboye badashobora kubona aho bakura umusoro noneho ibirarane bikaba byinshi."
Akomeza agira ati "Tukaba dufite impungenge z’uko bazahura n’ikibazo cy’uko wajya kubona ukabona bari guteza ibyabo. Ni ho dusaba ko Leta yazareba neza bakabarura abo bantu batishoboye, hakarebwa icyakorwa.”

Yongeraho ko hari n’abatoroherwa no kubona icyo barya, bityo bikaba bigoye ko babona umusoro.
Iki kibazo ntigifitwe n’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye gusa kuko n’abandi usanga bakigarukaho nk’ikibakomereye cyane.
Umwe mu basaza bo muri Rurengeri wasoreshejwe ibihumbi 102Frw, avuga ko ntaho yayabona kuko no kubona mituweli bimugora.
Ati “Nibatwishyuze ayo dushoboye gusora bakurikije aho dutuye. Na mituweli kuyibona ni uguhangayika.”
Abaturage banavuga ko n’amazu bubatse muri aka gace kiswe umujyi ntawe uyakodesha, akinze kandi nta bikorwa remezo nk’amazi n’imihanda bihari.

Basaba ko niba bashaka kuhafata nk’umujyi, bahashyira ibikorwa remezo byose bijyanye n’umujyi ku buryo hagira agaciro nko mu yindi mijyi izwi. Bongeraho ko basora amafaranga 30Frw kuri metero kare, bagasanga ari menshi cyane.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste, avuga ko Umujyi wa Nyabihu wemejwe ko uzaba uri muri Mukamira.
Avuga ko icyo gikorwa cyahasanze abaturage, ari na yo mpamvu kigomba kubaho kandi na bo bakabaho.
Ati “Hari ibwiriza rigena uko ubutaka bwo mu mujyi bukodeshwa. Byarangije kuba itegeko. Icyo twe dukora ni ukureba ngo abaturage bacu barimo bafite ibihe bibazo bijyanye no gusorera ubutaka batunze. Nitumara kumenya ikibazo, tukamenya abagifite, tuzashaka n’umuti.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|