Bibye ibendera bagira ngo bahime abanyerondo

Mu ijoro rishyira kuri iki cyumweru, ibendera ry’igihugu ryo ku kagari ka Tyazo, muri Karongi ryibwe, nyuma riza kuboneka.

Iri bendera ry’igihugu ryururukijwe rigahishwa, ni iryari ku kagari ka Tyazo mu Murenge wa Rugabano ho mu karere ka Karongi, ubwo abashinzwe irondo bari bamaze gukemura ubushyamirane bwabaye mu rugo ruri hafi y’ibiro by’aka kagari, hagati ya Nzabambirora Emmnuel n’umugore we Nyirantirenganya Claudine.

Ibendera ry'igihugu
Ibendera ry’igihugu

Nk’uko twabitangarijwe na Mukama Lubert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, uburyo ubu bushyamirane mu rugo rwa Nzabambirora ngo yaba ariyo ntandaro y’iyibwa ry’iri bendera.

Yagize ati:” Uyu mugabo yashyamiranye n’umugore we, irondo ryari ku kagari riza gutabara, ariko birashoboka ko uyu mugore afatanyije na basaza be bashakaga kugirira nabi umugabo we, bityo ntibishimiye uko gutabara kwakozwe n’irondo kuko uyu mugore na basaza be 2 ndetse n’abandi bagore b’inshuti ze bahise bagenda bururutsa ibendera bagamije guhima abo bari ku irondo.”

Bamaze kwiba iri bendera, barihishe, ariko nyuma y’igihe kinini rishakishwa riza kuboneka ndetse rirongera rirazamurwa ari nabwo ababikoze batabwaga muri yombi mu masaha ya saa cyenda n’igice z’ijoro bafashwe n’inkeragutabara.

Mukama avuga ko bagiye kureba abagize uruhare runini muri iki gikorwa kugira ngo bahanwe hakurikijwe amategeko.

Muri Gicurasi uyu mwaka, nibwo ibendera ry’igihugu mu Kagari ka Kamina mu Murenge wa Murundi naho ho muri aka Karere ryaje kubura, ariko nyuma riboneka ryazamuwe hejuru y’inzu y’umuturage.

Ernest NDAYISABA

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka