Bibaza impamvu Guest House bubakiwe idakora
Abaturage bo mu mu murenge wa Nkombo baravuga ko amacumbi yabubakiwe mu rwego rwo kubakura mu bwigunge atarakorerwamo icyo yagenewe kandi yaruzuye.
Hashize amezi icyenda rwiyemezamirimo ashyikirije Akarere ka Rusizi Guest House yahawe kubakira Umurenge wa Nkombo hagamijwe kubakura mu ubwigunge bari barimo nta cumbi na rimwe rihaboneka cyangwa Hoteli bishobora gufasha abahatemberera.

Aba baturage bakomeza gusobanura ko kuba aya mazu yatwaye Miliyoni magana abiri na cumi n’ebyeri ariko akaba atabyazwa umusaruro ngo abateze imbere ngo basanga ari igihombo kuri bo dore ko n’aho yubatswe ngo hari hafitiye abaturage akamaro kuko hakorerwaga ubuhinzi.
Nyiramana Odette ati” Kuba aya mazu yubatswe gutya ntacyo akorerwamo ntacyo bitumariye nk’Abanyenkombo bitubera igihombo kuko aha hantu yubatswe hari imirima twakuragamo imyaka none iyo myaka ntayo tukibona kandi n’aya mazu ntakora urumva ni igihombo”.
Barinda Alphonse avuga ko ayo mazu bayahawe n’umukuru w’igihugu binyuze muri VUP kuba amaze iminsi aho ntacyo akora ngo bahora bibaza impamvu atabyazwa umusaruro bikabayobera
Ngo basabye kenshi Njyanama y’Umurenge ko bashaka uko ayo mazu yakoreshwa ariko ngo byaranze none ageze aho agenda asaza kandi yaratwaye akayabo k’amafaranga y’igihugu
Ati” Twasabye kenshi muri Njyanama y’Umurenge ko bashaka umushoramari akaza kubyaza umusaruro izo nyubako bitewe n’uko Akarere katabasha kuyakoresha bizinesi ariko nta byakozwe none ari gusaza”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu Kankindi Leoncie avuga ko kuba Guest House ya nkombo yaratinze gukoreshwa byatewe na rwiyemezamirimo watinze kuyishyikiriza Akarere kayubakishije ariko ubu ngo yayishikirije Akarere
Akomeza avuga ko iyi Guest House yubakiwe gususurutsa abatuye uyu murenge wa Nkombo kugira ngo ususuruke abashobora kuhagenda babashe kubona aho biyakirira kugeza ubu Akarere ngo karimo gushaka rwiyemezamirimo wayigura kugira ngo ibyazwe umusaruro
Ati” Mu kwezi kwa kane nibwo yashyikirijwe Akarere ndumva igiye gutangira kubyazwa umusaruro yagenewe”. Amafaranga azava muri izo nyubako azafasha abaturage b’uyu murenge
.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
birababaza kuko ibintu byose ubona bitekerezwa na Kagame akaba ali nawe ubishyira mu bikorwa .abandi rero urumva ko ntacyo bakaora ni nkawa muhigi wali ufite imbwa izi kwiruka kurusha izindi noneho baba bavumbuye inyamaswa akijyera uko ashatse ngo ubwo yakyibonye irayizana 8umunsi umwe ntiyamenya aho yarengeye nubu agitegerje.