Bernard Makuza atorewe kuyobora Sena

Senateri Bernard Makuza kuri uyu wa kabiri tariki 14/10/2014 atorewe kuba Perezida wa Sena akaba asimbuye Dr Jean Damascene Ntawukuliryayo weguye kuri uwo mwanya tariki 17/09/2014.

Mu itora ryabaye mu ibanga imbere ya Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame, Senateri Bernard Makuza w’imyaka 53 yatowe n’abasenateri 25 kuri 26 bari bitabiriye itora.

Senateri Bernard Makuza yari asanzwe yungirijePerezida wa Sena Dr Jean Damascene Ntawukuliryayo mbere yuko yegura ndetse ubwo Ntawukuliryayo yeguraga niwe wahise amusimbura byagateganyo.

Nyuma yo gutorwa kwa Senateri Bernard Makuza ku mwanya wa Perezida wa Sena, ahise arahirira imbere ya Perezida Kagame kuzuza inshingano nshya ahawe.

Senateri Bernard Makuza si mushya muri politike kuko mbere yo kujya muri Sena yabaye Minisitiri w’Intebe ndetse yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage no mu Burundi.

Kubera ko Senateri Bernard Makuza yari asanzwe ari Visi Perezida wa Sena ushinzwe amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, hahise hakurikiraho umuhango wo gutora umusimbura.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa Sena ushinzwe amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma hamamajwe abakandida babiri: Harelimana Fatu na Mukakalisa Jeanne d’Arc. Uyu mwanya wegukanwe na Senateri Harelimana Fatu ku majwi 21 kuri 26. Senateri Mukakalisa Jeanne d’Arc we yabonye amajwi 5.

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 1 )

Honorable Bernard MAKUZA mwifurije imilimo myiza kabisa,kuko abikwiye sana.Nta n’ikindi nabirenzaho.ok

BIHOYIKI Telesphore yanditse ku itariki ya: 14-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka