Impamvu zatumye Dr Ntawukuliryayo yegura ku buyobozi bwa Sena

Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene wahoze uyobora umutwe wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda yamaze kwegura ku mirimo ye ku gicamunsi cyo kuwa 17/09/2014, umwanya yari yaratorewe kuwa 10/10/2011.

Ubwo yagezaga ubwegure bwe ku basenateri bagize Sena y’u Rwanda yavuze ko yatumije inama idasanzwe ya Sena yasabwe na bagenzi be, ariko akaba atari buyiyobore kubera ko nawe ubwe yashakaga kwegura, inama igakomeza kuyoborwa na visi perezida wa sena nk’uko amategeko abiteganya.

Ubwo yari amaze kwegura, Dr Ntawukuliryayo yagiye mu cyicaro cy’abasenateri basanzwe, inama idasanzwe iyoborwa na senateri Bernard Makuza usanzwe ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya guverinoma. Iyi nama yize ku bwegure bwa Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene, yavugiwemo bimwe mubyo abasenateri bavugaga ko bitaboneye mu mikorere ye.

Akimara kwegura, Dr Ntawukuliryayo yahagurutse mu mwanya wa Perezida wa Sena ajya kwicara mu myanya y'abasenateri basanzwe.
Akimara kwegura, Dr Ntawukuliryayo yahagurutse mu mwanya wa Perezida wa Sena ajya kwicara mu myanya y’abasenateri basanzwe.

Senateri Makuza yavuze ko hari abasenateri 15 bari bamaze kwandika basaba gutumiza inama idasanzwe yo kwiga ku mikorere ya Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene nka perezida wa sena. Abasenateri bahawe ijambo bavuga kubyo baregaga Dr Ntawukuliryayo.

Mu byo abasenateri bavuze ku mikorere mibi ya Dr Ntawukuliryayo harimo gukoresha nabi umutungo wa leta yitwaje umwanya we, gushaka kwigwizaho ibintu, kubonana n’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda abihishe bagenzi be bo muri bureau ya sena kandi na nyuma yaho ntagaragarize bagenzi be ibyavuye muri iyo mibonano.

Senateri Tito Rutaremara yavuze ko bureau y’inteko itari igishobora gukora neza kuko ngo “batari bakibasha guhura ngo bagire ibyo bakorera hamwe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 10 y’itegeko ngenga 08/2012/OL rigenga imikorere ya sena kandi ngo ibi byatumaga inteko yose idakora neza.”

Senateri Rutaremara yavuze kandi ko abaperezida b’amakomite na komisiyo zo muri Sena bagendaga binuba ko mu mikorere yabo habamo igitugu, kwivanga mu mirimo ishinzwe abakozi bwite no kurenganya abakozi ba sena batari abasenateri.

Uyu musenateri kandi yavuze ko baregaga Dr Ntawukuliryayo kubonana n’abantu bo hanze y’igihugu cyangwa abahagarariye ibihugu by’amahanga mu Rwanda mu muhezo atabimenyesheje bagenzi be mbere y’igihe ngo babijyeho inama kandi n’ibivuyemo ntibimenyeshwe abandi nka ba visi perezida.

Abasenateri bari mu nama idasanzwe kuri uyu wa 17/09/2014.
Abasenateri bari mu nama idasanzwe kuri uyu wa 17/09/2014.

Senateri Karangwa Chrysologue we yavuze ko benshi muri sena bagaragaje ko imikoranire yabo na perezida idahwitse, bagashinja kandi Dr Ntawukuliryayo gushaka kwemeza ibyemezo bye wenyine gusa adashatse kumvikana na bagenzi be ngo hanozwe ibifitiye igihugu akamaro.

Senateri Karangwa Chrysologue yavuze kandi ko uwahoze ari perezida wa sena yagiriwe inama kenshi na bagenzi be n’abandi bayobozi ariko ntiyazubahiriza. Ngo hari n’ibindi yagiriweho inama n’inzego nkuru z’igihugu ku myitwarire nko gukoresha ububasha yahawe nka perezida wa sena baramuhanura ariko ntayagaragaje ubushake no kugirirwa icyizere ngo akomeze kuyobora urwego rukuru rw’ubuyobozi bw’igihugu.

Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene yinjiye muri sena kuwa 10/10/2011 asimbura Dr Vincent Biruta ashyizweho na perezida w’u Rwanda. Kuva mu 1997 kugera mu 1999 yari umuyobozi wa kaminuza nkuru y’u Rwanda ushinzwe imari n’ubutegetsi.

Mu 1999 yagizwe umunyamabanga wa leta ushinzwe uburezi bw’amashuri makuru na kaminuza ndetse n’ubushakashatsi, mbere y’uko mu 2002 aba minisitiri ushinzwe ibikorwaremezo, nyuma kuwa 28/09/2004 agirwa minisitiri ushinzwe ubuvuzi mu Rwanda.

Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene afite impamyabumenyi y’ikirenga bita Doctorat cyangwa PhD mu bumenyi bw’ibijyanye n’imiti yakuye muri kaminuza ya Ghent yo mu Bubiligi.

Ubu umwanya wo kuyobora sena y’u Rwanda uri kuyoborwa na senateri Bernard Makuza by’agateganyo. Amategeko agenga imikorere ya sena mu Rwanda ateganya ko iyo umwe mu bagize bureau iyobora sena yeguye asimburwa mu gihe kitarenze iminsi 15.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

uzasimbura uwari president wa sena azakomereze aho yari ageze,kandi azanikosore niba amakosa bagenzi bamubwiye yarayakoze.

clarisse yanditse ku itariki ya: 17-09-2014  →  Musubize

ko mbona yinuba se

day-1 yanditse ku itariki ya: 17-09-2014  →  Musubize

niba hari ibyo atakoranaga neza nta gitangaza abamusimbuje undi ufite ingufu kuko barahari besnhi cyane banamurusha

kamuhanda yanditse ku itariki ya: 17-09-2014  →  Musubize

Yewe niyihangane kabisa.
Ariko nabibomye kare atukana mu Nyakibanda habaye Yubire y’imyaka 75 ya Seminari ndavuga nti uriya mugabo uhangara Abasenyeri agatukana aziboneraho. None birashyitse. Ndamushishikariza gusaba imbabazi abo Bakambwe b’Itorero

matata yanditse ku itariki ya: 17-09-2014  →  Musubize

Ubwo baramuharurutswe

bobo yanditse ku itariki ya: 17-09-2014  →  Musubize

Igihe turimo si igihe cyo kwihererana ibitekerezo byakabaye biteza igihugu imbere cg ngo ube inzitizi yabashaka gukora ibyiza ni ukuva munzira aba shaka gukora bagakora

Kana yanditse ku itariki ya: 17-09-2014  →  Musubize

koko nibyo udakora ntakosa ariko Nina bishoboka yagumaho ubu nibwo amenye I yo gukora kurushaho kuko nubundi ago yakoze hose byagaragaraga ko a kora neza murakoze

Runyuramugabo moise yanditse ku itariki ya: 17-09-2014  →  Musubize

Abasenatari mu bushishozi bazwiho,ikemezo bajya gufata baba bakize bakakinononsora,niba rero Hon Ntawukuriryayo yarakoze ariya makosa niyikosore,kandi udakora niwe udakosa.

gatari yanditse ku itariki ya: 17-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka