Benshi ngo bitabira amahugurwa bakurikiye insimburamubyizi

Abantu bakunda kwitabira amahugurwa cyangwa inama bitangwamo amafaranga y’insimburamubyizi naho atayitanga ugasanga atitabirwa nk’uko bikwiye kubera inyota y’amafaranga y’insimburamubyizi.

Umuyobozi wa RTN (Rwanda Telecentre Network), ikigo gihugura urubyiruko ku kwihangira imirimo no kuba barwiyemezamirimo, avuga ko kimwe mu bibazo bahura nabyo kuko nta nsimburamubyizi batanga.

Paul Barera yagize ati: “Agasimburamubyizi kamaze gucengera mu mitwe n’amaraso y’Abanyarwanda ku buryo guhamagara umuntu utamuhaye insimburamubyizi ni ikibazo gikomeye cyane.”

Amahugurwa cyangwa inama zitanga insimburamubyizi zigira umubare munini w’abitabira, hari n’abitabira bataratumiwe kugira ngo babone kuri ayo mafaranga, kenshi na kenshi amahugurwa nk’aya abantu bavamo nta kintu bungutse kuko baba batekereza insimburamubyizi.

Yasabye abantu guha agaciro amahugurwa kubera ubumenyi bakuramo kuko ari ingirakamaro muri iki gihe, aho yagize ati: “Icya mbere mugomba guha agaciro ni ubumenyi, muri iki gihe ubumenyi ni bwo buza no ku mwanya wa mbere kurusha n’amabuye y’agaciro.”

Yakomeje agira ati: “Ibihugu bifite ubumenyi byateye imbere kurusha ibifite amabuye y’agaciro. Muzi ibihugu duturanye bifite zahabu n’andi mabuye y’agaciro bifite abaturage bambara ubusa hari n’ibihugu byateye imbere kubera ubumenyi.”

Mu muhango wo gutanga inyemezabumenyi (certificates) zijyanye n’amahugurwa TNT yatanze mu karere ka Gakenke wabaye tariki 01/10/2013, Umuyobozi wa RTN yakanguriye abantu gushyira imbere ubumenyi bakura mu mahugurwa kuko butanga umusaruro mu gihe kiri imbere.

RTN ihugura urubyiruko n’abantu bakuze ku bijyanye n’ikoranabuhanga, igenamigambi ry’igihe kirekire, icungamutungo, imaze umwaka icunga za BDC zo mu Ntara y’Amajyaguru.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka