Bavuye muri FDLR ngo kuko bari barambiwe kwihanganira igisirikare cy’uwo mutwe

Sergeant Basabose na mugenziwe Sergeant Niyonzima Patrice baraye batahukanye na bagezi babo b’abasoldat batatu bavuga ko barambiwe no kurwana urugamba rutarangira. Ngo nta na rimwe bigeze bumva amahoro kuko ngo bahoraga biteguye ko isaha nisaha barwana.

Sergeant Basabose avuga ko nubwo bahora mu ntambara yabuze icyo barwanira kuko ngo akenshi bapfa bagiye gushaka ikibatunga.

Sergeant Niyonzima we avuga ko kuba mu ishyamba byari bimaze kumurambira n’igitutu yahoraga yotswa n’abategetsi ba FDLR kandi nyamara nta n’icyo ibagezaho. Avuga ko asanga ibyo bakorerwa mu ishyamba bidahwanya n’agaciro bakagobye kuba bafite.

Sergeant Basabose na Sergeant Niyonzima ngo bananiwe igisirikare cya FDLR.
Sergeant Basabose na Sergeant Niyonzima ngo bananiwe igisirikare cya FDLR.

Aba basirikare batangaza ko mu ngorane zose bahura nazo ngo nta we bazibwira kuko ngo igisirikare ari igisirikare ariko icyo bazi ngo nuko abenshi mu mutima yabo bose baba batekereza gutahuka ariko bakabura inzira.

Aba basirikare bageze mu Rwanda ku mugoroba wa tariki 18/09/2013 bavuga ko ngo gucika FDLR byabashimishije kuko ngo batekerezaga ku iherezo ry’ubuzima bwabo mu mashyamba bikabayobera.

Icyakora ngo barashimira Leta y’u Rwanda yabakiriye neza kuko ngo mu byatumye batahuka harimo amakuru bahabwaga na bagenzi babo batahutse mbere bababwira ko ngo bariho kandi ngo bafite ubuzima bwiza mu gihugu.

Ba Sergeant 2 batahukanye na ba Soldat 3 bo muri FDLR.
Ba Sergeant 2 batahukanye na ba Soldat 3 bo muri FDLR.

Aba basirikare bavuye muri muri zone ya Mwenga batangaza ko ngo bababajwe na bagenzi babo basize mu mashyamba ya Congo gusa nabo ngo batangiye kubahamagara bababwira ko ubuzima batangiye kubona butandukanye nubwo bari barimo mu ishyamba kuko ngo bakiriwe neza bihabanye nuko babitekerezaga.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni bajyanwe mu ngado kandi bahozweho ijisho bataba baje kuyirwanira mu gihugu.Ko batatubwiye umubare wabasigayeyo? Ni bavuge ni umubare wabo bohereje kujya kwitoreza Tanzania!

munana yanditse ku itariki ya: 20-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka