Bavoma ibiziba kubera akavuyo mu micungirwe y’amazi

Abaturage bo mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Ngamba muri Kamonyi barinubira gukoresha amazi kubera imicungire mibi y’amariba y’amazi meza bafite.

Hashize imyaka ibiri ikibazo cy’amazi kigaragaye muri ako kagari. Mbere bavomaga ku mariba bubakiwe n’Ikigo cy’Iterambere rya Kabuga PDK, ariko ubu bavoma Nyabarongo n’imigezi y’Icyogo na Nyamagana.

Amwe mu mariba yubatswe na PDK ubu yarasenyutse.
Amwe mu mariba yubatswe na PDK ubu yarasenyutse.

Ikibazo cyatangiye muri 2014, ubwo ubuyobozi bwavugaga ko bugiye guha abaturage amazi bwifashishije amafaranga atangwa muri gahunda y’iterambere ry’umurenge VUP. Icyo gikorwa kigashorwamo miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gihe abaturage bibwiraga ko amazi ya VUP agiye kunganira aya PDK, batunguwe n’uko uretse ikigega cyubatswe n’amariba make; ubuyobozi bwambuye PDK ububasha bwo gucunga amazi, maze na yo amazi iyagarukiriza mu bigo byayo gusa, ubundi mu baturage ikayoherezayo rimwe na rimwe.

Mu Mudugudu wa Nyamugari n’uwa Fukwe, bavoma ku Mugezi wa Nyamagana uzana amazi y’ibiziba kubera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Kugira ngo babone amazi asa neza, bacukura utwobo mu micanga , amazi yamara kwikeneka bakabona kuyadaha.

Kambiri gi Vestine, utuye mu Mudugudu wa Nyamugari, agira ati “Baduhaye kano ya VUP, ariko byatangiye amazi aza umunsi umwe mu cyumweru, ageraho arabura.”

Nyiranuma, mu nama n'abaturage yasobanuye ko nta mafaranga VUP yahaye PDK.
Nyiranuma, mu nama n’abaturage yasobanuye ko nta mafaranga VUP yahaye PDK.

Cyakora ngo iyo abayobozi ku rwego rw’akarere bari bugenderere akagari, amazi araboneka. “Uyu munsi (tariki 21/4/2016) kuko bazi ko umuyobozi w’akarere ari budusure. N’umunsi batashyeho amazi ya VUP, yaraje. Ariko abayobozi bakije imodoka bagiye ahita abura”uko ni ko Kambirigi akomeza avuga.

Uwanyirigira Belina, utuye mu Mudugudu wa Fukwe, umwe mu bakoze muri VUP yazanye amazi, akeka ko habaye ikibazo hagati ya PDK n’ubuyobozi kuko VUP ishobora kuba yaratwaye amazi ya PDK ishaka gusohora amafaranga make. Ati “Ntabwo tuzi amasezerano PDK yagiranye n’ubuyobozi .”
Iki kibazo abaturage bakigaragarije Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable, mu nama bagiranye tariki 21 Mata 2016, ariko yirinda kuvuga ku kibazo cy’ayo mazi ya PDK aturuka ku isoko ya Mukumba, ahubwo abizeza ko ubuyobozi buzashaka andi masoko azageza amazi mu murenge wa Ngamba.

Aragira ati “Ibi byose birajyana n’ubuvugizi kugira ngo hakorwe inyigo kugira ngo mu Murenge wa Ngamba hagezwe amazi. Kandi turabazirikana ni na yo mpamvu twabasuye.”

Umuyobozi wa PDK, Milagros bakunze kwita Nyiranuma, witabiriye iyi nama, yatangarije abaturage ko miliyoni zisaga 20 VUP yakoresheje mu mazi, itigeze iziha PDK.

Na we yanenze uburyo amazi acungwa kuri ubu. Agaragaza ko mbere agicungwa na PDK , umuturage yatangaga umusanzu w’amafaranga 100frw ya buri kwezi yo gufasha mu gusana ibyangiritse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

aba baturage bakwiye gutabarwa kuko bitabaye ibyo bakwicwa n’indwara ziva mu mazi mabi ari uwo mugezi wa nyamagana ubwawo ni biziba nyabarongo yo nu mwanda ahaaa ubuyobozi bubabe hafi

semugeyo francois yanditse ku itariki ya: 10-06-2016  →  Musubize

Nukuri Abobaturajye bakamonyi. ubuyobozi buba fashe babone amazimeza kuko amazi nisoko yubuzima. murakoze numukunzi wanyu ezechier kicukiro

Ni Ezechier Wakicukira yanditse ku itariki ya: 24-04-2016  →  Musubize

.Ndashakakumenyamakuruyuhomukobwawakinyeporononamafoto.Akinaporonomurakoze

assimwe yanditse ku itariki ya: 22-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka