Bavoma amazi mabi nayo bayakuye mu birometero bibiri

Abatuye Utugari twa Nyamiringa na Rwariro mu murenge wa Gitesi Akarere ka Karongi, babangamiwe no kuvoma amazi mabi kandi kure.

Aba baturage bavuga ko indi mirimo yabo ipfa kuko kugera aho bavoma amazi bibafata ibirometero bisaga bibiri bajya kuyashaka mu wundi murenge wa Rwankuba bahana imbibi, kandi n’ayo babona bitaboroheye akaba atari meza.

Imiyoboro yarazibye ku buryo bituma bakora ibirometero 2 bagiye kuvoma amazi nayo mabi
Imiyoboro yarazibye ku buryo bituma bakora ibirometero 2 bagiye kuvoma amazi nayo mabi

Nyirangayaberura Floride, umuturage mu kagari ka Nyamiringa ati:”Ikibazo cy’amazi kiradukomereye cyane, n’ayo tubasha kubona ni mabi si meza na gato, nk’ubu muri iyi mvura bwo haranyerera kugerayo, kandi wanagerayo ukahasanga abantu benshi kuko tuhahurira turi abo mu Mirenge ibiri, Rwankuba na Gitesi.”

Mugarura Jean nawe utuye muri Nyabiringa ati:”Hariya hantu kujyayo ni iminota iri muri 45, urebye urugendo rwaho ni ibirometero bibiri, kandi n’ayo mazi yaho nayo si menshi yewe n’ubuzirnenge bwayo ntibwizewe kuko ni kano isanzwe, iyo ugezeyo uhamara nk’andi masaha atatu utegereje.”

Uwayezu Theodosie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, avuga ko kuba badafite amazi kandi meza, biterwa n’ubuhaname bwaho, ahandi amatiyo akaba yarazibye.

Ati:” VUP yadufashije gukora umuyoboro muri ako Kagari, ariko bigeze mu isantere ya Kivuruga basanga ngo isoko iri kure cyane ku buryo hasabwaga pompe kandi ngo irahenda cyane ku buryo batashoboye kuyagezayo, kimwe na Rwariro ariko ho ni ikibazo cy’imiyoboro yazibye.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa agira inama abatuye utu tugari dufite ikibazo cy’amazi meza ko mu gihe kitarakemuka, ayo bari kuvoma mu Murenge baturanye wa Rwankuba bajya babanza kuyateka mu rwego rwo kwirinda indwara.

Uburebure bw’imisozi igararara mu Murenge wa Gitesi ndetse n’uwo baturanye wa Rwankuba, ni imwe mu mpamvu nyamukuru z’ibura ry’amazi ku bayituye, aho usanga n’aho aboneka ari atemba mu mibande.

Ernest NDAYISABA

Ibitekerezo   ( 1 )

Si aho gusa!nyarukira mumugi ikayonza,nyamata ,nyagatare n’ahandi henshi wirebere ikibazo cy’ingorabahizi cy’amazi gihari!Si ubuhaname kuko aho hose mvuze hararambitse.Company itanga amazi yarananiwe,maze leeta nayo iterera agati mu ryinyo kd ntamazi nta buzima kd nimugihe ntamuyobozi waburara ngo yabuze amazi! biriya bi nayikondo byo byazibye kera niba bitajya bisanwa iyo bipfuye ntimumbaze!Abanyarwanda benshi bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amazi kd ningombwa nibwo buzima!Leta yaciye udushashi ica akajagali mumigi,ariko yananiwe n’ikibazo cy’amazi kandi aho kuzamura yamazu i kgl akora kubicu bakabanje kuduha amazi!Kugira ngo na kgl mumurwa naho bakirira amazi!Abaturage namwe musabwa gufata neza amazi kuko za nayikondo murazica ntimunafukure amasoko kd arimwe muzahura n’ingaruka zo kubura amazi!

kayijuka yanditse ku itariki ya: 23-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka